Rwanda : Abaturage bakoresha umuhanda wa Musanze-Vunga babangamiwe n’ibiciro by’amatike y’imodoka

Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke bakoresha umuhanda wa Musanze-Vunga batangaza ko babangamiwe n’amafaranga menshi bacibwa n’imodoka kugira ngo bajye mu Mujyi wa Musanze.

 

Abaturage  bakoresha umuhanda Musanze-Vunga barinubira ibiciro by’amatike basabwa

Abo baturage bavuga ko nubwo umuhanda wakozwe ukaba umeze neza ariko imodoka zazamuye amafaranga kuko abagenzi bajya mu Mujyi wa Musanze biyongereye kandi imodoka zitariyongereye.

Nyirahiganiro Josephine, umuturage wo mu Kagali ka Munyana, Umurenge wa Mugunga asobanura ko nyuma yo gukora umuhanda,  urugendo rwo kujya i Musanze rwabaye ruto kuko imodoka zihuta kandi bakagenda neza zitabacundagura nka mbere.

Ikibazo ni imodoka zibaca amafaranga menshi, aho kuri bisi amafaranga y’imodoka yavuye kuri 500 ubu akaba ari hagati ya 700 na 800 kuko abashoferi babonye  abagenzi biyongereye bahita bongera  amafaranga;  nk’uko Nyirahiganiro, umuturage wo mu Murenge wa Mugunga yakomeje abishimangira.

Byukusenge Theogene na we wo mu Murenge wa Mugunga avuga ko nyuma yo gukora umuhanda byagabanyije impanuka ariko akaba atumva impamvu umuhanda ukorwa maze imodoka zikarusha guhenda mu gihe abaturage bakeneye kujya guhahira ibintu binyuranye mu Mujyi wa Musanze.

Abo baturage basaba ko hakwiyongera imodoka zikorera muri uwo muhanda kugira ngo ibiciro by’amatike bigabanuke. Basaba kandi ko bisi za ONATRACOM zigaruka gukorera muri uwo muhanda kubera ko zo zica amafaranga make bityo bigafasha abaturage badafite amikoro ahambaye.

   

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes