Rwanda : abamotari bo mu mujyi wa Kigali bongeye kwihanangirizwa ku ikoreshwa ry’akanozasuku

Guhera kwa mbere italiki ya 10. 09. 2012 buri mumutorari ukorera mu mujyi wa Kigali agomba gutwara umugezi wambeye akanozasuku.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Mayor w’Umujyi wa Kigali, Bwana Fideli Ndayisaba ubwo Tigo yatangaga amajire kuba motari bakorera muri uyu mujyi mu muhango wabereye kuri stade regionale Nyamirambo.

Ndayisaba avuze ko umumotari uzafatwa atambitse umugezi akanoza suku, azahanishwa amande angina n’amafaranga ibihumbi icumi. Bivuze kandi ko uwo mumotari azajya ahita  afatwa ntangire icyo yishyuza umugezi atwaye.

Bamwe mu bamotari twaganiriye bagaragaje ko uwumwanzuro wabateye ikibazo.

Umwe muri bo Jean Paul Gasana, ati: “Iki ni kibazo gikomeye cyane, nubwo itegeko risumba urabanza, biratubangamiye kuko hari bamwe mu bagenzi badashaka gukoresha akonozasuku, kandi hari hashize iminsi kibagiranye”

Nubwo bibateye ikibazo, bamwe muri bo baremeza ko bazagerageze gushyira iki cyemezo mubikorwa.

Ndayisaba asobanuye ko iyi gahunda yemejwe n’inama njyanama y’umujyi wa Kigali kandi ni gahunda igomba kubahirizwa kugira ngo umujyi urusheho kugira isuku nabawutuye.

  

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes