Rwanda : Abagenzi barifuza ko sosiyete zitwara abagenzi zagaruka mu muhanda Musanze-Cyanika

Abagenzi barifuza ko sosiyete zitwaraBamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika barifuza ko sosiyete zitwara abagenzi zagarurwa muri uwo muhanda kuko basigaye babura imodoka zibatwara bikaba ngombwa ko bakererwa akazi kabo cyangwa bakarara mu nzira.

Ibi babitangaza nyuma y’uko guhera tariki ya 18/09/2012 sosiyete itwara abagenzi ya KBS yakoreraga muri uwo muhanda yabaye ihagaritse ingendo yahakoreraga. Ndetse na Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga Express ikaba yo yari yarahagaritse ingendo zayo muri uwo muhanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2012.

Abo bagenzi bavuga ko muri uwo muhanda hasigaye hakora gusa imodoka zitwara abagenzi zizwi ku zina rya “Twegerane”. Nazo ngo ntizihagije kuko mu masaha ya nimugoroba abagenzi baturuka Musanze berekeza Cyanika, mu karere ka Burera, hari igihe babura imodoka.

Umugenzi ushaka kuva mu mujyi wa Musanze yerekeza Cyanika guhera mu ma saa moya z’umugoroba ashoboka kubura imodoka kuko “Twegerane” zihakorera ziba zarangije kugenda cyangwa se iziba zihari zuzuje abagenzi nk’uko abo bangenzi babihamya.

Abandi bagenzi bo bavuga ko abatuye Cyanika bafite akazi mu mujyi wa Musanze, cyangwa abatuye mu mujyi wa Musanze bafite akazi mu mujyi wa Cyanika gatangira saa moya za mugitondo bashobora gukererwa akazi kuko “Twegerane” zigenda zihagarara mu nzira kandi zikaba zidakorera ku gihe mu gihe sosiyete zitwara abagenzi zo zikorera ku gihe.

Ikindi kigaragara ngo ni uko iyo abagenzi babaye benshi bakabura imododoka, “Twegerane” ziba zihari zitwara abagenzi zatendetse kuburyo imodoka yagenewe gutwara abagenzi 18 hiyongereye ho “shoferi” na “konvuwayeri” usanga itwaye abarenga 25 nk’uko abagenzi babitangaza.

Abo bangenzi bahamyaka imodoka z’amasosiyete atwara abagenzi yakoreraga mu muhanda Cyanika-Musanze yabatwariraga ku gihe kandi bakagera aho bagomba kugera batakererewe. Bifuza ko zagaruka gukorera muri uwo muhanda.

Amafaranga abagenzi batanga ni make

twabajije ubuyobozi bwa KBS impamvu babaye bahagaritse ingendo mu muhanda Cyanika-Musanze, buvuga ko amafaranga y’u Rwanda 400 buri mugenzi yatangaga avuye Musanze yerecyeza Cyanika ari make cyane ukurikije imikorere yaho nk’uko Nyamucahakomeye Valens umuyobozi mukuru (DG) wa KBS abitangaza.

Agira ati “mbere igiciro cyaho ngaho (Musanze-Cyanika) cyari amafaranga 700, none ho RURA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’imirimo ifitiye igihugu akamaro)  iza gushyira ho 400 turakomeza turahanyanyaza. Ariko muri uko guhanyanyaza tuza gusanga bidashoboka”.

Akomeza avuga ko bakiganira na RURA kugira ngo bashyire ho igiciro gikwiye kijyanye n’uko imikorere yo mu muhanda Cyanika-Musanze imeze.

 

Agira ati “turacyari kuvugana nabo rero kugira ngo turebe ko bagerageza kureba igiciro bitewe n’aho hantu uko hameze n’imikorere yaho…icyo umucuruzi yabasha kuvana mo bitagoye n’umuturage na none umwe muri bo atavunitse”.

Nyamucahakomeye yongera ho ko nta gihe kizwi cyo kongera gukorera mu muhanda Musanze-Cyanika. Abagenzi bakoresha uwo muhanda ni ukuba bihanganye mu gihe RURA na KBS bikiganira ku biciro nk’uko abivuga.

KBS yatangiye gukorera mu muhanda Musanze-Cyanika guhera ku itariki ya 19/01/2012. Yahageze ihasanga Virunga Express. Nyuma y’iminsi mike Virunga yahise ihagarika ingendo zayo muri uwo muhanda maze abagenzi bose KBS irabigarurira, none nyuma y’amezi umunani gusa nayo ihise ihahagarika ingendo.

Virunga Express nayo yahagaritse ingendo muri uwo muhanda kubera ko imodoka zayo zagaragaraga nk’aho zishaje zinjizaga amafaranga make kandi zinywa “essence” y’amafaranga menshi.

Umuhanda Musanze-Cyanika ugana ku mupaka wa Cyanika ugabanya u Rwanda na Uganda. Ni Umuhanda urimo kaburimbo. Uwo muhanda ubamo abagenzi benshi, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba na mu gitondo.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes