RWANDA | RUSIZI :ABATURAGE BARISHIMIRA GARE NSHYA YA KAMEMBE BUBAKIWE

Rwanda | RUSIZI ABATURAGENyuma y ‘igihe gito hatashywe GARE y’Akarere ka Rusizi, ubu abayikoresha barishimira imitangire ya serivise inoze bayibonamo. Impamvu nyamukuru ituma serivise zigenda neza muri iyi gare ni Insakaza majwi  ifasha kumenyekanisha  gahunda imodoka zikoreraho, aho zigana n’igihe zihagurukira. ibi kandi bikaba bishimwa  n’abantu batandukanye bakorera muri  iyi gare, baba abashoferi, abagenzi  ndetse n’abandi.

RUSIZIABATURAGE BARISHIMIRAUbu ngo nta mugenzi  ucyibwa cyangwa ngo yandurizwe imyenda n ‘abakarasi bamukurubana.  NDAGIJIMANA Eric NAKATA  ni  umwe mubakora kuri iyonsakaza majwi  ikangura abagenzi, yadutangarije ko muri rusange abona ko hari impinduka koko iyi nsakaza majwi  yazanye mumikorere yaburi munsi muri iyi gare ,nko kuba abatakaje ibyangombwa bazana itangazo kuri iyo nsakazamajwi  yitwa  ITANGAZO Fm. Ngo mugihe kitarambiranye bagahita  babibona.

Abakozi ba OMEGA  CAR, IMPALA, SOTRA TOURS na R.T.C badutangarije ko babona umusaruro warutegerejwe  kuri gare ya Rusizi shya uri kugenda uboneka kandi  bakaba barishimiye kubona aho bakorera hajyanye n’igihe kuko ubu ngo bakize izuba n’imvura byababuzaga gutunganya akazi neza. Izo nsakaza majwi  ziboneka no muzindi gare nka NYABUGOGO , MUHANGA, MUSANZE n’ahandi.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes