Rwanda | Ruhango: ubuke bw’imodoka nibwo butuma umuco wo gutendeka udacika

Ruhango  ubuke bw’imodoka nibwo butuma umuco wo gutendeka udacika

Abagenzi bahangayikishijwe n’ubuke bw’imodoka mi mihanda y’ibyaro


Mu mihanda y’icyaro mu karere ka Ruhango haravugwa gutendeka abagenzi ku buryo bukabibije, abakunze gukuresha iyi mihanda y’ibitaka bavuga ko biterwa n’ubuke bw’imodoka zihakorera.

Bitewe n’ubucuruzi bukorerwa mu bice by’icyaro, serivisi ziba zihakorerwa cyangwa serivisi abatuye icyaro baba bakeneye mu duce tw’umujyi, usanga mu mihanda ihuza uduce tw’umujyi n’utw’icyaro hari urujya n’uruza rw’abantu.

Ibi bituma hari imodoka zimwe usanga ziyemeza kujya gufasha abakorera ingendo muri utu duce, ariko ubuke bwazo kandi abagenzi ari benshi, usanga habaho gutendekwa gukabije aho usanga intebe imwe yicaweho n’abantu 6 mu gihe iba yaragenewe abantu 4 ndetse hakaba hari nubwo usanga babuze uko bicara bamwe bunamye hejuru y’abicaye.

Icyakora abagenzi bo ntibinubira iryo tendekwa ngo kuko ntibarenganya abashoferi kuko iyo bagize amahirwe bagenzi babo ntibasigare ku nzira bashima Imana.

Umwe mu bagenzi twaganiriye wajyaga mu murenge wa Kinazi ubu harimo kuvugwa ubucuruzi bukomeye aturutse mu mujyi wa Ruhango yagize ati “ rwose niyo tugize ibyago tugahura n’umupolisi akandikira umushoferi biratubabaza kuko nawe siwe uba aba yabyiteye”

Gusa hari abatavuga rumwe kuri iri tendekwa riterwa n’ubuke bw’izi modoka, kuko usanga hari abavuga ko abashoferi baba bakwiye kugabanya ibiciro kuko baba batwaye umubare w’abantu bagenewe.

Bagira bati “ none se niba ari imihwe baba bagiriye bagenzi kugirango batabasiga ku mihanda, kuki igiciro gikomeza kuba cyakindi kandi hari abantu baba baje batunaritse akagongo ku buryo bishobora no kubaviramo kujya kwa muganga? Hoshi ntibakatubeshye ngo ni impuhwe baba batugiriye”

Abagenzi bavuga ko ngo nubwo ari imihinda y’ibitaka, abashinzwe ibikorwa remezo cyangwa abashinzwe gutwara abantu n’ibintu, bajya batekereza uko abakoresha imihanda y’ibyaro nabo bajya bagenerwa imodoka zihagije kugirango ibikorwa byabo bishobore kugenda neza nta muntu uhahungabaniye.

   

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes