Rwanda | Nyamasheke: Umuhanda wari ubangamiye iyubakwa ry’uruganda rw’icyayi rwa Gatare watangiye gukorwa.

Nyamasheke Umuhanda wari ubangamiye iyubakwa ry’uruganda rw’icyayi rwa Gatare watangiye gukorwa.

Umuhanda wari warahagaritse iyubakwa ry’uruganda rw’icyayi rwa Gatare ho mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke kuko imodoka zari zarabuze uko zigeza ibikoresho ahagomba kwubaka uru ruganda watangiye gukorwa.

Uyu muhanda Hanika-Kivugiza ungana n’ibirometero 22 uzakorwa n’abaturage, bakaba baranatangiriye mu duce dutandukanye mu mirenge ibiri uyu muhanda unyuramo ariyo Macuba na Karambi bakaba bari gutanga umusaruro ushimishije mu minsi bamaze bakora, aho imbaraga zabo zitazashobora hakaba hazakoreshwa imashini nko gukora ahakomeye ndetse no kuwutsindagira.

Nk’uko byatangajwe mu nama ya komisiyo ikurikirana umushinga w’icyayi wa Gatare (GTP) ihuriweho n’abagomba gushyira umushinga w’icyayi wa Gatare mu bikorwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 13/08/2012, ubu hamaze kuboneka miliyoni 504 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gukora uyu muhanda, igice cyayo kiba kizakorerwa n’abaturage mu rwego rwo kubafasha kwinjiza amafaranga no gutera imbere.

Iyi komisiyo iyobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yasabye ko abaturage bari gukora uyu muhanda bajya bahemberwa ku gihe kugira ngo imibereho yabo igende neza bityo ntihazagire ikibangamira ikorwa ry’uyu muhanda ngo imvura izagwe imirimo igeze kure.

Iyi komisiyo kandi yasabye ko aba bakozi bagezwaho ibikoresho bikenewe mu kazi kabo nk’ibitiyo, amapiki n’ingorofani kugira ngo imirimo ibashe kwihuta.

Mu nama y’umutekano yateraniye mu murenge wa Karambi tariki ya 07/08/2012, abaturage batangaje ko bishimiye ikorwa ry’uyu muhanda kuko uje ari igisubizo muri aka gace, ariko batangaza ko hari imitungo yabo imwe n’imwe igenda yangirika mu ikorwa ryayo, bakaba bifuza ko hashyirwaho itsinda rishinzwe kubibarura maze abaturage bakazishyurwa iyo mitungo.

Bahizi wari muri iyo nama yavuze ko n’ubwo haba haje igikorwa cy’iterambere mu gace ariko abaturage batagomba guhomba imitungo yabo.

Komisiyo ikurikirana umushinga wa GTP nayo yagarutse kuri iki kibazo isaba ko imitungo yangijwe yajya ibarurwa ikazashyikirizwa inzego bireba maze abaturage bakazahabwa ingurane.

Uyu muhanda uri mu byo Nyakubahwa minisitiri w’intebe yari yemereye akarere ka Nyamasheke ubwo yagasuraga tariki ya 10 n’iya 11/02/2012.

  

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes