Rwanda | Nyagatare: ASTRAMORWA yahaye abanyamuryango ba Katabagemu moto 20

Nyagatare: ASTRAMORWA yahaye abanyamuryango ba Katabagemu moto 20

Ubuyobozi bwa Koperative y’abamotari ASTRAMORWA, kuri uyu wa 17/08/2012 bwashyikirije moto 20 abanyamuryango baryo batuye mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare mu rwego rwo gufasha abo bamotari gukomeza kwiteza imbere no guteza imbere umurimo bakora.

Abamotari bahawe moto bakaba bashimiye Koperative yabo yabahaye moto ndetse banatanga ubuhamya bugaragaza intambwe bagiye batera mu kazi ko gutwara moto,  aho bamwe muri bo bavugaga ko batangiye batwara amagare none bakaba batwaraga moto zitari izabo. Ngoboka Eduard, umwe muri bo, yagize ati “natangiye ntwara igare ndivaho ntwara velo moteri none ubu natwaraga moto itari iyanjye. Ndashimira koperative yacu iduhaye moto kuko birangaragariza ko n’ibindi nzabigeraho.”

Izi moto bahawe mu muhango wo gufungura ishami rya ASTRAMORWA Nyagatare, ubuyobozi bwa Koperative y’Abamotari ku rwego rw’igihugu bwabibukije ko izo moto bazihawe nk’inguzanyo bityo bakaba bagomba gukora cyane kugira ngo bazishyure kandi baniteze imbere. Mirenge Jean Bosco, Umunyamabanga mukuru wa urugaga rw’abamotari ATRAMORWA ku rwego rw’igihugu akaba yagize ati “Izi moto muhawe si izo gukoresha kugira ngo mubone amafaranga yo gutwara mu ndayi no mu nzoga. Zigomba kubateza imbere kandi zigateza imbere n’abandi muri rusange.”

Muri gahunda yo gufasha abamotari kwiteza imbere bakoresha moto zabo aho gutwara iz’abandi, ASTRAMORWA ngo imaze gutanga moto zibarirwa muri 270 mu turere twa Nyagatare na Gatsibo. Gusa ngo bafite intego y’uko umwaka wa 2012 uzajya kurangira bamaze gutanga moto zibarirwa muri 350 ku banyamuryango b’iyi koperative.

  

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes