Rwanda | Ngororero: Abamotari barifuza guhabwa aho bakorera hegereye gare

Ku muhanda wa kaburimbo ukigera mu mujyi wa Ngororero hafi ya sitasiyo ya essence niho abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri za moto baparika moto zabo bategereje abagenzi bajya hirya no hino. Ukomeje imbere ku muhanda w’igitaka nko muri metero magana 400 niho imodoka zihagarara ariko moto zikaba zitemerewe kuhahagarara akanya.

Kutegera ahafatwa nka gare ya Ngororero ngo ni imbogamizi yo kubona amafaranga ku bamotari kuko abagenzi batabona moto hafi yabo. Ubusanzwe ngo kubera imiterere y’aka karere aho usanga kugirango ujye mu mirenge yitaruye umujyi nubundi bisaba abantu kubanza kugenda muri kaburimbo maze bagahitamo kugenda n’imodoka bakaza gutega za moto bageze kumihanda y’igitaka, abenshi mubantu abamotari batwara ni abajya kucyicaro cy’akarere.

Bamwebahitamokuziparika

Bamwebahitamokuziparika

Iyo urebye intera iri kuva kuri gare ugera aho moto ziparika, umugenzi aba yamaze kwegera ahari ibiro by’akarere maze bagahitamo kugenda n’amaguru kuko nubundi baba bamaze kugabanya urugendo mo hafi kabiri. Ibi ngo bituma abamotari badakora neza kandi baba bakeneye amafaranga yo kubatunga, ayo kwishyura imisoro n’ibindi, dore ko ngo no kujya mu ishyirahamwe burimuntu atanga amafaranga ibihumbi 30.

Kayiranga Alphonse uyoboye ishyirahamwe ry’abamotari mu karere ka Ngororero avuga ko iyo ari imbogamizi kubamotari bakorera mu mujyi wa Ngororero kuko usanga babona amafaranga make atari uko abagenzi babuze ahubwo bitewe n’ahantu bakorera hataborohereza akazi. Icyakora, mugishushanyombonera cy’umujyi wa Ngororero giherutse gushyirwa ahagaragara hakaba hariho n’ahateganyirijwe kuzashyira ikigo abagenzi bategeramo imodoka gishobora kuzaba umuti w’iki kibazo cy’abamotari.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes