Rwanda | Ngoma:Batewe impungenge n’umuhanda wangiritse utera umuvundo mu muhanda

Batewe impungenge n’umuhanda wangiritse

Abakoresha umuhanda  wa kaburimbo uva ahitwa Rond-point mu mujyi wa Kibungo ugana ahubatse isoko rikuru rya Kibungo batewe impungenge n’ impanuka zishobora guterwa n’ umuhanda ugenda urushaho kwangirika inkengero zawo.

 

Impungenge zabo zishingiye ko kubera umuhanda wamazwe n’ isuri  abanyamagare, amamoto, abanyamaguru  ndetse n’abanyemodoka bose bahurira mu muhanda nawo umaze kuba muto cyane.

 

Ibi bituma bigaragara ko byoroshye ko haba impanuka itewe nuko abantu bose baba bagendera mu muhanda. Uretse isuri yateje ibyobo ku nkengero z’ umuhanda, abanyamaguru ubona batinya kugendera kuruhande kuko haba hari ivumbi ryinshi.

 

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise avuga ko nawe abona ari ikibazo kitoroshye gusa ariko ngo igikorwa ni ubuvugizi kugirango uyu muhanda ube wakorwa kuko gukora imihanda birenze ubushobozi bw’ akarere.

 

Hagati aho ariko ntibibujije ko imiganda ikorwa ijya igerageza gushyira itaka aho isuri yarijyanye nubwo bihita byongera bikavaho.

 

 

Umwe mu bagenzi bakoresha uyu muhanda yagize ati” Uyu muhanda uteye impungenge rwose abantu usanga bivanze n’ ibinyabiziga yaba ibya moteri ndetse n’ amagari.Iyo ari kumunsi w’isoko biba biteye ubwoba.”

 

Mukugerageza kugabanya ibyago by’impanuka zatezwa n’uyu  muvundo w’abantu n’ ibinyabiziga  mu muhanda ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma bwigeze guhagarika koperative “Amizero” itwara abagenzi kumagare gukomeza gukorera muri uyu muhanda wa kaburimbo.

 

Kugeza ubu  akarere ka Ngoma karateganya gukora imihanda imwe nimwe ishamikiye ku muhanda munini maze nayo ikajyamo amabuye nkuko bigaragara mu ngengo y’ imari ya aka karere y’ uyu mwaka.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes