Rwanda | Ngoma: Abanyamuryango ba koperative COTAMON bahawe ubwisungane mu kwivuza

Abanyamuryango ba koperative COTAMON bahawe ubwisungane  mu kwivuza

Abanyamuryango ba koperative itwara abantu ku mamoto bo mu karere ka Ngoma (COTAMON) kuri uyu wa24/08/2012  bashyikirijwe ubwisungane mu kwivuza “Mutuweli” n’ubuyobozi bw’iyi koperative.

 

Ubwisungane bwatanzwe kubanyamuryango bose b’ iyi koperative bagera kuri 371.

 

Nkuko byasobanuwe n’umuyobozi w’ iyi koperative  Uwabagabo Vedaste avuga ko batanze ubu bwisungane mu rwego rwo gushakira ubuzima bwiza abanyamuryango. kandi ngo ni mu rwego rwo kugirango abanyamuryango biyumve muri koperative.

 

Yagize ati”Twasanze igikorwa cyatuma buri munyamuryango wese yumva akamaro koperative imufitiye  aruko twamushakira ubwisungane mu kwivuza kandi rwose babyakiriye neza kuko ntakiruta ubuzima.”

 

Indi mpamvu uyu muyobozi avuga ko bahisemo kubaha ubu bwisungane ngo ni uko mu murimo bakora bakunda guhuriramo n’impanuka bityo ubwo bwisungane bukaba buzatuma babasha kwivuza neza kandi ku gihe hatabayemo gukererwa habuze amafaranga.

 

Kuruhande rw’ abanyamuryango ba koperative bo bavuga ko bishimiye cyane icyo gikorwa kuko ngo nabo bakenera ubwisungane  mu kwivuza mugihe bakoze  impanuka cyangwa barwaye izindi ndwara.

 

Umwe mu banyamuryango b’ iyi cooperative witwa Nzabarinda yatangaje ko  ibyo bakorewe bitumye barushaho gukunda koperative ndetse no kubona akamaro ko kwishyira hamwe.

 

Yabisobanuye avuga ati”Turishimye cyane kuko hari abantu usanga abayobozi birira amafaranga ya koperative bityo bigatuma bazinukwa kuba muri koperative. Iki gikorwa rero ni cyiza kiradushimishije ndetse nabo twasize inyuma.”

 

Ubuyobozi bwa police y’igihugu mu karere ka Ngoma nabwo bwari bwitabiriye iki gikorwa bwatangaje ko bushima ubufatanye na COTAMON mu guhashya ibyaha by’ibiyobyabwenge batanga amakuru ku babifite bashaka kubifashisha mu kubitwara.

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes