Rwanda : Musanze – Abagenzi bajya mu mihanda y’igitaka barinubira ko iyo bwije ibiciro bizamuka

Musanze- Abagenzibajya mu mihanday’igitakabarinubirakoiyobwijeibicirobizamuka

Abagenzi bajya mu mihanda y’igitaka bategera muri gare ya Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro rya hato na hato, cyane cyane iyo bwije, bitewe n’uko imodoka baba babaye benshi ndetse n’imodoka zidashaka kujya yo.

Aba bagenzi bavuga ko mbere imodoka za Onatracom zatwaraga abantu mu bice bya Vunga na Janja n’ahandi, ariko ngo kuri ubu izi modoka zarahagaze maze kubona imodoka zibacyura bikaba ikibazo gikomeye.

Abashoferi batwara mu byerekezo bya Janja na Vunga, bavuga ko ikibatera kongera ibiciro mu ijoro, ari uko abagenzi baboneka ari abataha gusa, bigatuma bahomba kuko bagarura imodoka nta muntu urimo.

Kururumvune Siriaque agira ati: “Turabanza tukababwira ko iyo bwije dushobora guhomba, maze tukabasaba ko bakongeraho nk’amafaranga 200, maze ababyemeye tukabatwara”.

Abandi bashoferi bavuga ko ku mugoroba imodoka zihitamo kwigira mu mihanda ya Kaburimbo nka Gisenyi, kuko ariho babasha kubona abagenzi bajya mu byerekezo byose ndetse no mu masaha akuze ya nijoro.

Niyoyita Felicien we avuga ko nta kibazo cy’imodoka nke abona, ahubwo ko habura gahunda mu mitwarire y’abagenzi mu mihanda y’ibitaka. Agira ati: “nta na rimwe ushobora kubona imodoka ya Virunga ijya Kigali ibuze umuntu n’umwe itwara, niba rero hari gahunda, bikamenyekana ko imodoka zihaguruka ku masaha runaka, nta mugenzi wabura uko ataha cyangwa ngo imodoka ibure abo itwara”.

Avuga kandi ko amashyirahamwe y’abatwara abantu ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, bakwiye gukorana mu kugenzura ibijyanye n’iyubahirizwa ry’ibiciro biba byashyizwe ho.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes