Rwanda : Mu ntara y’Amajyepfo hagiye kugezwa gahunda yo gukora ibizamini by’impushya z’agateganyo mu magambo

Rwnada | Mu ntara y AmajyepfoUbuyobozi bwa STRAMORWA, ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda riratangaza ko hagiye gutangizwa gahunda yo gukoresha ibizamini mu magambo no mu ntara y’Amajyepfo.

Iyi gahunda yo gukoresha ibizamini byo gukorera impushya z’agateganyo, yatangiriye mu ntara y’Uburasirazuba.

Abamotari bavuga ko inyeshyamba ziteza ibibazo kuko ngo bahora bacunganwa n’abashinzwe umutekano kugirango batavaho bahura nabo babaka ibya ngombwa batagira. Ibi ngo bikaba bigira ingaruka ku bagenzi mu gihe ngo babatega bazi ko ari kimwe n’abandi bamotari kuko ngo iyo bageze ahari abashinzwe umutekano bahita bakata bagasubira inyuma gahunda y’umugenzi igapfa ityo.

Aha ariko umuyobozi wa Stramorwa ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda, avuga ko iyi gahunda izagezwa mu ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo guca iki kibazo cy’abatwara ibinyabiziga batabifitiye uburenganzira, aba bakunze kwitwa inyeshyamba.

Nzitubwayo avuga kandi ko iyi gahunda ifasha abanyarwanda batazi gusoma no kwandika kuko muri bo haba harimo abatwara moto cyangwa ibindi binyabiziga batazi gusoma no kwandika ariko bakamenya ibyapa byo mu muhanda kuko baba basanzwe batwara.

Inyeshyamba kandi ni bamwe mu bamotari bashinjwa na bagenzi babo ndetse n’inzego z’ubuyobozi ko baba aribo bagira uruhare mu guhungabanya umutekano ndetse no kugira akajagari. Izi nyeshyamba akenshi usanga zikora mu masaha y’ijoro kuko ariho abenshi batizwa moto n’abandi bamotari baba biriwe bakora.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes