Rwanda | Kigali : Abamotari barinubira ibihano bahabwa na Polisi

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’ abamotari, bakorera mu mujyi wa Kigali barinubira ibihano bafatirwa n’urwego rwa polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda, Traffic Police, bavuga ko moto zabo zifungwa igihe kingana n’ukwezi mu ikosa iryo ari ryo ryose, bakanavuga ko bababazwa n’uburyo amashyirahamwe yabo akorana na polisi kuruta uko akorana nabo.

Gusa bamwe mu bayobozi b’ayo mashyirahamwe bavuga ko batahwemye gukora ubuvugizi ngo iki kibazo gikemuke, ariko ko polisi nayo ikomeza kuvuga ko iki gihano cyo gufunga moto ukwezi kose idashobora kugikuraho igihe cyose abamotari bazaba bacyitwara nabi.

Benshi mu bamotari bavuga ko kuba moto zabo zifungwa ukwezi kose bibababaza, kandi ko amakoperative yabo nta buvugizi abakorera ngo iki gihano kiveho. Daniel mbarushimana ,Umuyobozi wa koperative y’abamotari n’abatwara ama tagisi voiture mu mujyi wa Kigali (Cooperative des transport des taxis et moto de Nyarugenge, KOTRATAMONYA) avuga ko iki kibazo bagikozeho ubuvugizi inshuro nyinshi ndetse bakanakigeza kuri minisitiri w’intebe nubwo ntacyo byatanze.

Abamotari barinubira ibihano

Ku rundi ruhande abamotari bavuga ko usibye no kuba bamara igihe kinini bakomerewe n’ubuzima nyuma y’uko moto zabo ziba zatwawe, banababazwa n’uburyo zitwarwamo n’uburyo zibikwamo, aho ngo iyo ukwezi gushize bakajya kuzizana, hari ubwo basanga zarangiritse cyane.

Ibi bibazo byombi, byo kuba moto zabo zifungwa ukwezi hatitawe ku buremere bw’ikosa, ndetse no kuba zitwarwa nabi zikangirika, bavuga ko inzego zibishinzwe zose zibizi, yaba amashyirahamwe yabo, urwego rwa polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda n’izindi.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes