Rwanda | Kabarondo: Abagenzi barinubira uburyo bateshwa umutwe n’abakomvuwayeri

Kabarondo Abagenzi barinubira uburyo bateshwa umutwe n’abakomvuwayeri

Abagenzi bategera imodoka muri gare ya Kabarondo mu karere ka Kayonza, bavuga ko bateshwa umutwe n’abakomvuwayeri ngo kuko bapakira abagenzi mu modoka, hashira umwanya bakabakuramo bashaka gutwara abajya kure kuko ari bo bishyura amafaranga menshi.

Icyo kibazo ngo gikunze kubaho ku minsi yo ku wambere no ku wakane, kuko aribwo isoko rya Kabarondo riba ryaremye. Abagenzi binubira cyane icyo kibazo, ni abataha mu bice bya Nyamirama na Kayonza nk’uko Hakuzimana Boniface twaganiriye ateze imodoka abihamya.

Agira ati “Bagira gutya bakagushyira mu modoka ukayicaramo iminota 15 utegereje ko yuzura, babona abagenzi bajya i Kigali bakagukura mu modoka  ngo ushake iyindi batitaye ku gihe wataye utegereje ko yuzura”

Abagenzi bavuga ko rimwe na rimwe abakomvuwayeri babasohora mu modoka banababwira nabi nk’aho ari bo banyamakosa.

Abakomvuwayeri bamwe bavuga ko baba bashaka inyungu batasiga umugenzi utanga amafaranga menshi ngo batware utanga make. Cyakora hari abakomvuwayeri banenga bagenzi babo ko babwira abagenzi nabi badashyizemo ikinyabupfura nk’uko uwitwa Nsenga abivuga.

Ati “Umugenzi uramutse umubwiye mu kinyabupfura ukamwereka ko na we waje gushaka agafaranga, byanze bikunze yakumva akakureka ugatwara umuntu ujya kure”

Abagenzi bavuga ko hashyizweho ibiro muri gare kuburyo uwahohotewe n’abakomvuwayeri yajya kuregeramo uwamuhohoteye, byaba byiza kuko byatuma uko gusuzugurwa abagenzi bakorerwa n’abakomvuwayeri bishira.

   

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes