Rwanda : Ibura ry’Akanozasuku muri Gicumbi rikomeje guteza ingorane hagati y’abagenzi n’abamotari

Ibura ry’Akanozasuku muri Gicumbi rikomeje guteza ingorane hagati y’abagenzi n’abamotari

Umwe mubagenzi wambaye akanozasuku

Nyuma y’aho hashyizweho gahunda yo gukoresha akanozasuku mu rwego rwo kubungabunga isuku y’abagenda kuri moto, bamwe mu bagenzi  bo mu karere ka Gicumbi  barifuza ko akanozasuku kaboneka kagakoreshwa kuko hagati y’abamotari n’abagenzi batari kukavugaho rumwe kubera ubuke bwatwo.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagenzi batuye muri ako karere kuri uyu wa 27/8/2012  bavuga ko Akanozasuku gasa nk’aho kamaze kwibagirana ariko kandi Polisi yo muri ako karere nayo imaze gushyira imbaraga muri iyo gahunda kugirango isuku y’abagenda kuri moto irusheho kugenda neza.

Nambajimana Ancille yatangaje ko abamotari babaha akanozasuku kambawe n’undi muntu bamwe mubagenzi bakakemera abandi bakakanga bitewe n’uko baba basanze kadafunze neza.

Ikindi gitangaje n’uko umumotari agaha umugenzi agakuye mu mufuka w’ikote rye cyangwa ipantaro ye kandi kamaze no kwambarwa n’abandi bantu batandukanye.

Bamwe mu bagenda kuri moto twaganiriye bavuzeko ibura ry’akanozasuku ari igihombo kuribo, kuko ikoreshwa ryako ryari rije rifite akamaro mu rwego rwo kurinda umwanda, doreko ingofero zambarwa kuri moto zikunze gukemangwa ku isuku izagaragaraho, kubera ko zambarwa na besnhi kandi batandukanye.

N’ubwo inzego z’ubuyobozi zemeje ko buri mugenzi yambara akanozasuku kamwe kagahita gatakaza agaciro ariko kugeza ubu abamotari bo ntibabikozwa ndetse bisa n’ibyibagiranye kuri bo kuko usanga bakoresha akanozasuku kamwe kubagenzi bose mu rwego rwo kwikiza polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Abagenzi basobanukiwe ko Akanozasuku gakoreshwa inshuro imwe usanga banga kwambara akadafunitse bityo ntibumvikane n’abamotari ugasanga basigana ndetse bamwe bagahitamo gutegereza gutwarwa n’umumotari ufite akanozasuku gafunitse.

Ku ruhande rw’abamotari nabo bemeza ko abagenzi benshi banga kubatega kubera ikibazo cy’akanozasuku ndetse iyo batwaye umugenzi atakambaye abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahita babafata bakabahana.

Umwe mu bamotari ukorera mu karere ka Gicumbi Ngabonziza Claude avuga ko akanozasuku nabo babona ko ari imbogamizi hagati yabo n’abagenzi kuko kabatezamo ubwumvikane buke ndetse bigatuma bamwe batabasha gukora akazi kabo neza kubera ko.

Ingorane zihari n’uko abakora umwuga w’ubumotari bafite ikibazo cy’ahantu bakagurira mu karere ka Gicumbi ngo babashe kutugura ari twinshibityoburi mugenzi abashe kubona ako yambara.

   

 

 

 

 


  

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes