Rwanda | Gakenke: Amagare yaciwe kuri kaburimbo kubera impanuka ateza

Amagare ntazongera kugenda muri kaburimbo mu karere ka Gakenke kubera impanuka yateje mu mezi ane ashize zigera kuri 18 kandi n’abaturage bazigishwa kugendera kuri kaburimbo mu rwego rwo gukumira impanuka.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere yateranye kuri uyu wa 30/07/2012.

Amagare yaciwe kuri kaburimboUmuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias asobanura ko impanuka zabaye mu muhanda wa Kigali-Musanze zatewe n’amagare, akaba ari yo mpamvu atazongera kugenda kuri kaburimbo, azajya agenda mu mihanda y’igitaka bagera kuri kaburimbo bakayavaho bagasunika.

Nzamwita yongeraho bagiye kwigisha abaturage kugenda mu muhanda kuko hari abaturage bava mu misozi ya kure ya kaburimbo maze bakagenda mu muhanda hagati bakaba bateza impanuka nk’imodoka zihuta.

Abanyonzi baganiriye n’umunyamakuru wa Kigalitoday nyuma y’ifatwa ry’icyo cyemezo mu gasentere ka Gakenke  bemeza ko icyo cyemezo ari ngombwa n’ubwo kibangamiye inyungu zabo zirimo kutabona amafaranga nka mbere yo gutunga imiryango yabo.

Umwe muri bo ni Niyituragiye utuye mu Kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke ashimangira ko kubaca mu muhanda ari ngombwa kuko ubuzima bw’abantu buri  hejuru bya byose ariko ngo  bizatuma atabona amafaranga nka mbere aho yarakoreraga amafaranga ari hagati ya 2.000 na 3.000  ku munsi yamufasha gutunga umuryango we.

Nyuma y’icyo cyemezo, Ntahorutaba Felecien na we wakoraga akazi ko kunyonga asaba Polisi kubemerera gutwara velo moteri kuri ruhushya rw’agateganyo mu gihe bagishakisha uruhushya rwa burundu aho kuba abashomeri.

Mu mezi abiri gusa ashize, imodoka zahitanye ubuzima bw’abanyegari batatu, babiri bitabye Imana mu mpanuka na KBS yabereye mu Murenge wa Kivuruga, undi apfira mu mpanuka n’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso mu murenge wa Gashenyi.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes