Rwanda : Amagare afatiye runini abanyaburera

Amagare afatiye runini abanyaburera

Bamwe mu batuye akarere ka Burera bafite amagare batangaza ko ayo magare abafitiye akamaro gakomeye kuko abafasha mu bwikorezi bw’ibintu bitandukanye byinshi umuntu adashobora kwikorera k’umutwe muri  ako gace k’imisozi miremire.

Amagare afatiye runini abanyaburera 2

Iyo ugenda mu mihanda itandukanye yo mu karere ka Burera ntushobora kumara umwanya munini utarabona umuntu utwaye igare yaba aritwaye wenyine cyangwa se agenda arisunika kubera guheka imizigo myinshi.

Mu karere ka Burera mu gace k’amakoro (ahegereye ikirunga cya Muhabura), abahatuye bakunze gukoresha amagare cyane bajya kuvoma amazi kure kubera ko muri ako gace hataragezwa amazi ahagije.

Usibye kandi kujya kuvoma amazi, amagare afasha abaturage bo mu gace  kujya kuzana itaka ryo guhoma amazu cyangwa kubumbamo amatafari dore ko muri ako gace nta taka rihaba kubera ko hari amabuye y’amakoro gusa.

Abanyaburera batandukanye kandi bahamya ko igare ribafasha kwikorera imizigo yaba iy’ibirayi, ibishyimbo, amasaka, amajerekani y’ibigage n’indi myaka ikunze kugaragara muri ako karere. Igare ribafasha kwikorera imizigo myinshi bakagenda barisukina kuko ahenshi usanga haterera kubera imisozi.

Umwe mu banyonzi twaganiriye utarashatse ko izina rye ritangazwa ukorera umwuga we mu gasantere ka Rugarama, mu murenge wa Rugarama avuga ko igare rimufatiye runini kuko rimuha amfaranga amutunze.

Ku munsi, iyo yabonye abagenzi aheka benshi, ashobora gukorera amafaranga agera ku 1000 cyangwa anarenga nk’uko uwo munyonzi yabidutangarije.

Bagaragaza Félicien ukora akazi b’ubukomisiyoneri mu isoko rya Rugarama, mu murenge wa Rugarama, aho ashakira abantu amagare yo kugura ndetse akanareshya abakiriya kugira ngo bagure amagare y’abayacuruza maze bakamuhemba, avuga ko muri ako gace abantu bagura amagare cyane bityo nawe akabona amafaranga.

Mu myaka igera ku munani amaze muri uwo mwuga, Bagaragaza Félicien yaguze mo umurima w’ibihumbi 100 ndetse n’inka ifite agaciro k’ibihumbi 80. Amafaranga yose akura muri uwo mwuga we abasha kuyatungisha umugore we n’abana batanu, akabona kandi n’ayo gushyira muri koperative abamo y’abakomisiyoneri b’amagare.

Umurimo wo gucuruza amagare yasanze ariwo umuha amafaranga menshi kurusha indi mirimo yose yakoze irimo ubunyonzi, gucuruza ubuconsho nk’uko Bagaragaza abitangaza.

Agira ati”nacuruje ubuconsho nyuma nza mu rw’amagare. Nabanje kubaho umunyonzi, ubunyonzi mbuvamo nkajya ngura igare, umuntu ati ngurira igare nkabona ko aribyo bifite mo inyungu akazi ngakomeza gutyo”.

Akazi ko gucuruza amagare mu siko rya rugarama kaba ku minsi y’isoko gusa: ku wa gatatu no kuwa gatandatu. Bagaragaza avuga ko ku munsi w’isoko ashobora gukorera amafaranga y’u Rwanda 5000 iyo yakoze neza umurimo w’ubukomisiyoneri yakora nabi agacyura 3000 gusa.

Igare rimwe ryiza rishobora kugura amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 45 naho igare rishaje rigura amafaranga ari hagari y’ibihumbi 20 na 15 nk’uko Bagaragaza abisobanura.

Ayo magare acuruzwa kandi nayo yinjiza imisoro kuko buri gare risora amafaranga y’u Rwanda 600 nk’uko Bagaragaza abivuga.

  

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes