Rwanda : Abanyamuryango ba COVATRAMO barasaba impinduka muri koperative

Abanyamuryango ba COVATRAMO barasabaBamwe mu banyamuryango ba koperative COVATRAMO y’inkeragutabara ikora umurimo wo gutwara abantu kuri moto  mu karere ka Musanze barasaba ko ubuyobozi bwayo bwaseswa hakaba amatora anyuze mu mucyo.

Aba banyamuryango bakaba bavuze ibi kuri uyu wa kane tariki 23/08/2012 bitewe n’uko imikorere yayo idahwitse. Ubuyobozi bwo buvuga ko ibi bivugwa n’abari abayobozi bakaza gukurwa ho kubera gukora nabi.

Nk’uko bivugwa na Karamira Frank perezida w’iyi koperative, ngo mu nama rusange y’igihembwe ya koperative COVATRAMO, abanyamuryango barahura bagasomerwa imitungo yabo, ari nako barebera hamwe uburyo bakemura bimwe mu bibazo bafite.

N’ubwo ibi bibazo bitagaragara nk’ibikomereye ubuyobozi bwa koperative, bituma bamwe mu banyamuryango bavuga ko komite ibayoboje igitugu, kwikubira ndetse no kubanigana ijambo.

Umwe mu banyamuryango ati: “Perezida uriho kuri ubu yatuniganye ijambo, ku buryo n’iyo tugize aho turega nta gisubizo tubona kuko anayobora inkeragutabara”.

Aba banyamuryango bavuga ko imwe mu mishinga yari yaratangiye gukorwa, nk’ijyanye n’itangwa ry’inguzanyo ngo abamotari bahabwe za moto yadindiye.

Karamira Frank perezida wa koperative, avuga ko nta kibazo kiri hagati muri bo, ahubwo abavuga ko harimo ibibazo ari abahoze bayoboye bakaza gukurwaho bitewe n’imikorere mibi.

Ati: “buri muntu wese agira amakosa kandi hakabaho n’uburyo bwo kumukosora; bamwe bari abayobozi maze inteko ibirukana mo bitewe n’amakosa bagaragaje. Ibyo rero nibo batishiye igikorwa cyababaye ho”.

Ku murongo w’ibyigwa w’inama yo kuri uyu wa kane, hariho no gutora umunyamabanga mushya kuko uwari usanzweho yeguye ku mpamvu ze bwite. Gusa bamwe mu banyamuryango bakavuga ko iki nacyo ari ikimenyetso cy’imikorere m’ibi.

Aba banyamuryango kandi basaba inzego zibishinzwe gutanga ubufasha maze hagashyirwaho  uburyo ubuyobozi bushyirwaho ndetse bukanavaho muri iyi koperative, ndetse abayoboye bagakorerwa igenzuramutungo mu gihe cya vuba.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes