Rwanda | Ruhango: abagenzi bahangayikishijwe no gufanga kw abanyeshuri

 

Igihe cyo kuva cyangwa gusubira ku mashuri biba ibibazo

Igihe cyo kuva cyangwa gusubira ku mashuri biba ibibazo

Mu gihe abanyeshuri basigaje iminsi mike ngo bajye mu biruhuko, abagenzi bahangayikishijwe n’uko bashobora kuzahura n’ikibazo cyo kubura uko bakora ingendo zabo kuko imodoka nyinshi zizaba zahawe icyiraka cyo kujya gutwara abanyeshuri zibakura mu bigo bigamo.

Izi mpungenge abagenzi bazitewe n’uko minisiteri ishinzwe uburezi yatangaje y’uko nta munyeshuri numwe uzajya kwitegera imidoka, ahubwo ko imodoka zo zizajya zigenda zigaparika ku bigo by’amashuri hanyuma zikahava zerekeza aho abanyeshuri bataha.

Ku geza ubu iyo ugeze ku bigo bishinzwe gutwara abagenzi “agency” uhasanga abayobozi b’ibigo by’amashuri batangiye kuza kumvikana n’ibigo bitwara abantu, barimo kumvikana uko bazaza mu gikorwa cyo kubatwarira abanyeshuri babavana ku bigo byabo babacyura.

Ibi rero abagenzi babyumva bikabaviramo guhahangayikira bavuga ko ingendo zabo zizahagarara abakora ubucuruzi nabo bakemeza ko bushobora kuzahungabana.

Umwe mu bagenzi yari aje gutega imodoka mu kigo cya Volcano yagize ati “ none se ubundi ko twajyaga duhangana n’abanyeshuri tukabyiganira mu modoka zabaga zihari, ubu bwo tuzabigenza gute ko zizajya zibasanga aho bibera? Aha nzaba ndora!”.

Umukozi wa sosiyete ya Volcano utashatse ko amazina ye atangazwa, we avuga ko asanga icyi gikorwa cyo kujya gufata abanyeshuri mu bigo byabo bitazagerwaho 100%. Yagize ati “erega nabwo twatererana abantu dusanzwe dukorana umunsi ku wundi, ngo tujye kwishinga abanyeshuri b’imboneka rimwe”.

Minisiteri y’uburezi yashyizeho iyi gahunda y’uko imodoka zigomba kuzajya zijya gufata abanyeshuri mu bigo byabo, kugirango ihangane n’ikibazo cy’abanyeshuri bifatira izindi gahunda, aho kujya iwabo bakijyira mu bagabo “abakobwa”

 


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes