Rwanda | Nyanza: Nyuma yo gukora imihanda batangiye no kuyirindamo impanuka

Uwavuga ko uyu mwaka wa 2012 uzasigira akarere ka Nyanza imihanda myiza isobanutse ntiyaba akabije kuko kuva mu ntangiriro z’umwaka hatangiye gukorwa ibikorwa byinshi byo kuyitunganya ishyirwamo amabuye no gukora imiyoboro igenewe kunyuzwamo amazi mu nkengero zayo nk’uko bigaragarira buri wese ugenda yitegereza umujyi wa Nyanza.

Rwanda | Izabayo Claumbine umukozi mu biro bishinzwe ibikorwaremezo ahagarikiye abakozi bubaka dos d’âne mu mujyi wa Nyanza.

Izabayo Claumbine umukozi mu biro bishinzwe ibikorwaremezo ahagarikiye abakozi bubaka dos d’âne mu mujyi wa Nyanza.

Nyuma yo gukora imihanda yo mu mujyi wa Nyanza ubu harakorwa n’ibindi bikorwa byo kuyirindamo impanuka hubakwa ibyo bita Dos d’âne zishinzwe kugabanya umuvuduko w’ibiyabiziga aho bigaragara ko zari zikenewe.

 

Izabayo Claumbine umukozi mu biro bishinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyanza ubwo tariki 13/07/2012 yari mu mirimo yo gukurikirana imyubakire y’izo dos d’ane yagize ibyo azivugaho.

 

Muri icyo kiganiro yagize ati: “ Izi dos d’ane zirimo kubakwa  mu muhanda ugana ku kigo cyigisha ubumenyigiro mu by’amategeko ( ILPD) ukomeza ku Rwesero no ku Ngoro y’Umwami Mutara wa III Rudahungwa mu Rukali.”

 

Yakomeje asobanura ko impamvu bashyizeho izo dos d’ane ari mu rwego rwo kwirinda impanuka. Iyo dos d’ane yashyizwe hafi y’ibiro by’akarere ka Nyanza n’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ahakunda kuba hanyura abantu benshi ari urujya n’uruza ku buryo umuntu atarebye neza yahasiga ubuzima ikinyabiziga kikahamugongera nk’uko Claumbine Izabayo abivuga.

 

Ati: “Abakozi mu biro bishinzwe ibikorwaremezo twaritegereje dusanga hakwiye gushyirwa dos d’âne kugira ngo hatazagira uhasiga ubuzima.”

 

Nk’uko yakomeje abisobanura izo dos d’âne zigamije kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga kugira ngo bitagira bamwe mu baturage b’akarere ka Nyanza bamburwa ubuzima bwabo bitewe n’impanuka cyangwa nabyo ubwabyo bikaba byahangirikira bigonganye.

 

Mwiseneza Jerome ni umwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Nyanza avuga ko izo dos d’ane zatangiye kubakwa zifite akamaro ko kurwanya impanuka zaterwaga n’umuvuduko w’ibinyabiziga.

 

Yagize ati: “ Njye nibwo mbonye dos d’ane mu karere ka Nyanza  bityo ndasanga ari agashya katashye iwacu kandi kagamije gukumira impanuka zambura ubuzima abantu b’ingeri zose yaba ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zacu”

 

Kuva umujyi wa Nyanza ubayeho ni ubwa mbere wubatswemo dos d’âne nk’uko bamwe mu baturage batuye muri aka karere babyemeza ndetse n’ubuyobozi bushinzwe ibikorwa remezo muri aka karere bukaba bubishimangira.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes