Rwanda | Nyanza: Abamotari bagiye kuba abafatanyabikorwa mu mihigo

Abamotari bakorera mu mujyi wa Nyanza baratangaza ko biteguye kuba abafatanyabikorwa mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013  barushaho kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere aho batuye naho bakorera imirimo yabo ya buri munsi.  

Nyanza Abamotari bagiye kuba abafatanyabikorwa mu mihigo

Umurimo wo gutwara abagenzi bagiye kuwubangikanya no guhigura imihigo

Ibyo abamotari bakorera mu mujyi wa Nyanza babyiyemeje mu nama rusange yabahuje bateraniye mu kibuga cy’ingoro y’isangano ry’abanyenyanza tariki 17/07/2012. Ku murongo w’ibyigwa hari ugushyiraho visi perezida usimbura uwahoze kuri uwo mwanya ariko akaba yaritabye Imana mu minsi ishize azize uburwayi.

Ndagijimana Thierry watorewe uwo mwanya wa Visi perezida asimbuye Rukundo Jean Marie Vianney yatangarije inama rusange y’abanyamuryango bagize koperative y’abatwara moto mu mujyi wa Nyanza ko yiteguye gufasha komite iriho kugera kuri byinshi birimo no gufasha akarere ka Nyanza guhigura imwe mu mihigo iri mu bubasha bw’abanyamuryango.

Ibi byanagarutsweho na semigabo James, Perezida wa koperative y’abamotari bakorera mu mujyi wa Nyanza avuga ko biteguye gufasha akarere mu bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’imihigo.

Yagize ati: “ Tuzareba ibikubiye mu mihigo akarere ka Nyanza kahize tugire ibyo tugafashamo bityo iterambere rirusheho kwihuta kandi natwe tudasigaye inyuma mu ishyirwa mu bikorwa ryayo”

Bimwe mu bikorwa batangaje ko biri mu bubasha bwabo kandi bakaba basanga babibangikanya n’umurimo wo gutwara abagenzi ntibigire icyo bibabangamira bavuzemo kuba bakubakira amazu abatishoboye kimwe no koroza imiryango ikennye amatungo magufi.

Semigabo yabivuze atya: “ abamotari benshi muri twe turacyafite amaraso y’urubyiruko nicyo gituma imbaraga zacu tugomba kuzifashisha mu kubaka igihugu kizira  imibereho mibi y’abagituye”

Mu nama rusange yahuje abamotari bakorera mu mujyi wa Nyanza baniyemeje ko kizira muri bo kutishyurira ubwisungane mu kwivuza ku gihe. Ati: “ Nta muntu muri twe wakwirirwa atwara abagenzi kuri moto ngo abure ubwisungane mu kwivuza byaba ari umwete muke naho kubura umusanzu byo ntibishoboka rwose”

Abamotari bo mu mujyi wa Nyanza binyuze muri koperative bibumbiyemo bamwe muri bo bamaze kwigurira moto zabo bwite babikesheje kwishyira hamwe bakisunga amabanki yemera kubaha inguzanyo zo kwiteza imbere nk’uko semigabo James ubahagarariye abisobanura.

Avuga ko umwuga wo gutwara abagenzi ubatunze ndetse ukabatungira n’imiryango yabo ngo ku buryo icyerekezo 2020 nabo batangiye kucyibonamo nk’ikindi gice cy’abanyarwanda bose batasigaye inyuma mu iterambere no guharanira imibereho myiza.

Koperative y’abatwara moto mu karere ka Nyanza (MODRICONYA) igizwe n’abanyamuryango 45 basanze kwishyira hamwe ari imwe mu nzira yabafasha gushyira hamwe ingufu bafite bityo bakiteza imbere.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes