Rwanda | Ngoma: Inkengero z’umuhanda wa kaburimbo zikomeje kwangirika

Inkengero z’umuhanda wa kaburimbo

Abakoresha umuhanda wa kaburimbo uturuka muri Rond-piont baratangaza ko batewe impungnge nuko uyu muhanda ugenda wangirika ku mpande zawo bityo kubera uburyo hacukutse bikaba byanateza impanuka.

 

Uyu muhanda wacukutse ku mpande zawo iyo witegereje ubona haracukutse  hafi 15 cm, ibi bikaba bishobora guteza impanuka ku mamoto cyangwa abanyamagare kuko basabwa kugendera kuruhande.

Nubwo nta mpanuka yari yaba ngo imenyekane ko yatewe n’ uyu muhanda iyo  urebye n’ amaso ubona ko byoroshye ko umuntu yahusha gato ipine ikagwa muri ibi bintu bimeze nk’imikuku atwaye ikinyabiziga agahita agwa.

 

Umwe mu batwara amagare yatangaje ko nubwo basa naho bamenyereye kandi bagenda bitwararitse hari ubwo umuntu anyerera gato ipine yageramo bakagwa gusa nanone uyu munyegare avuga ko kuba ibyobo bihari bingana kuriya ngo bihesha isura mbi akarere

 

yagize ati” Iyi mikuku ntabwo yakwiye kuba ihari ahubwo hagombye kumenwamo itaka ubundi tugategereza igihe ubushobozi bubonekeye bwo gusana uyu muhanda. Akarere karicecekeye kandi abayobozi birirwa bahaca babireba”

 

Ubwo bari muri njyanama mu mezi ashize, njyanama y’akarere ka ngoma yasabye ko mu nyigo yakozwe yo gusana umuhanda wa kaburimbo uva I Kigali basaba ko hagashyirwamo no gusana umuhanda ujya mu mujyi wa Kibungo.

 

Ubuyobozi bw’aka karere bwasubije ko bitoroshye ariko buzagerageza gukora ubuvugizi  ngo uyu muhanda ube wasanwa.

 

Umuhanda uvugwa ko ukeneye kuvugururwa ntabwo wigeze wavugururwa kuva aho wubakiwe mbere ya genocide yabaye mu Rwanda yo muri Mata 19994.

 


 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes