Rwanda | Ngoma: Amaganya ni menshi kubagenzi bategera Ngoma bagana I Kigali

Amaganya ni menshi kubagenzi

Abagenzi batega imodoka zo mu ma agence atandukanye atwara abantu akorera mu karere ka Ngoma bavuga ko barambiwe gutinzwa n’imodoka. Ikibazo babona ko gikomeye ngo ni uko usanga icyo kibazo kiri mu ma agence yose ahakorera.

 

Mubagenzi twavuganye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2012 batangaje ko gahunda zabo zikomeje kuhapfira kubera kubeshywa igihe imodoka ziri buhagurukire ngo hari n’ ababa bafitanye rendez-vous na muganga I Kigali maze bakazikererwa dore ko ngo hari ni igihe imodoka ishobora gukererwaho n’ iminota 30.

 

Abayobora agence zitandukanye bakorera mu mujyi wa Kibungo bahakana bivuye inyuma bavuga ko imodoka zabo zidatinza abagenzi ndetse ko zihagurukira ku gihe. Ibi bikaba byatera urujijo ku kumenya kubari mukuri hagati y’ abagenzi n’abakorera agence zitandukanye.

 

Gusa ariko nubwo abagenzi bakererezwa mu ngendo, bavuga ko agence zose zitabakereza kimwe ngo hariho ababakerereza iminota mike nka 15, abandi bakaba batinda kurenzaho.

 

Umugenzi umwe wajyaga I Kigali avuye I Ngoma yagize ati” Njyewe mbona wagirango gutinza abantu bamaze kubigira ingeso. Ubona ngo bankerereze iminota 30 yose imodoka itarahaguruka? Uburenganzira bw’abagenzi ni bwubahirizwe.”

 

Uyu mugenzi avuga ko ikibabaje ari uko gutinza abantu bitari hamwe ahubwo usanga agence zose zitwara abantu zibatinza nubwo zitabatinza kimwe ariko ko zikererwa guhaguruka bityo umugenzi kuko ntakundi babigenza akemera kurengana kandi yishyuye.

 

Nyuma yo kumva aba bagenzi byabaye ngombwa ko twegera abayobozi muri izi agence ngo batubwira uko babona iki kibazo maze badutangariza ko icyo kibazo kidahari kuko bo bubhiriza igihe baba banditse ku matike.

 

Sikubwabo Eric uhagarariye agence ya Stella muri gare y’ akarere ka Ngoma, yatangaje ko we muri agence  akorera ntamugenzi ujya utinzwa, ko iyo isaha zigeze bahaguruka gusa avuga ko ibijyanye no muyandi  ma agence atabivuga ko twabibariza.

 

Mugenzi we ukorera agence bita Matunda express muri gare ya Ngoma witwa Sikubwabo we yatangaje ko ntakibazo cyo gukererwa guhaguruka kiri muri agence akorera ndetse ko abona ibintu bigenda neza aho akorera.

 

Mu gihe gishize  abashoferi batwara muri izo agence baherutse gutangaza ko bo igituma batinda ari uko baba banga gutwara imodoka ubusa kandi bari buverse kwa bashebuja, ibi bigahura nicyo abantu bavuga ko kutubahiriza igihe biterwa nuko imodoka zitinzwa kuko agence zitagira imodoka zabo maze izije muri agence  ugasanga zireba inyungu zabo cyane kurusha guhesha isura nziza agence bakorera. Icyo gitekerezo ariko cyahakanwe cyane n’aba bayobozi ba za agence bavuga ko ibyo bidashoboka kuko uzanye imodoka ye aba agomba kubahiriza amategeko ya agence kuko aricyo bashinzwe kureba niba bayubahiriza. Ikindi kandi ngo uhesha isura mbi agence yahita akurwamo aramutse agaragaye.

 

Si ubwambere abagenzi bagaragaje ikibazo cyabo cyo gukererezwa n’ imodoka zivuga ko ari express, ariko kugeza ubu bisa naho ikibazo cyabaye agatereranzama. Mu mujyi wa Ngoma ubu habarizwa agence zitwara abantu za express nka Stella,Sotra tours,Matunda express na Iternational express.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes