Rwanda : Kuba umujyi wa Muhanga utagira imihanda ihagije bikomeje guteza ibibazo

Kuba umujyi wa MuhangaUbuyobozi bw’akarere ka muhanga kimwe n’abaturage bemeza ko kuba uyu mujyi ufite imihanda mike igana mu bice byo guturwamo biwugize, ari imbogamizi ikomeye ku bawutuye ndetse ngo bishobora no kuzaba ikabazo gikomeye ubwo bazaba bashaka kuyihanga.

Abaturage bavuga ko ibice byo guturamo bifite imihanda ari bike kuko ngo usanga abenshi bakoresha utuyira twa gakondo kandi ari nako babanza kunyura mu mago y’abandi kugirango buri wese agere iyo agera.

Abafite ibibanza muri uyu mujyi bavuga kandi ko kuba nta mihanda iciye muri ibi bice byo guturamo ngo bituma ibibanza byabo bitagira agaciro kanini.

Umwitwa Rwisereka agira ati: “nk’ubu ko ikibanza cyanjye kidakora ku muhanda n’umwe inzu irimo nta gaciro nyako igira, bigatuma nyikodesha amafaranga make kuko kuhagera ari ingorabahizi kandi no kuri banki burya inzu cyangwa ikibanza baha agaciro cyane bakaba baguha inguzanyo itubutse iyo bikora ku muhanda”.

Uwamahoro Chantal, umuyobozi w’akagali ka Ruli mu murenge wa Shyogwe nawo wo mu mujyi wa Muhanga arasaba ubuyobozi bw’aka karere ko bwajya bubafasha kugirango abaturage badakomeza kubaka nta mihanda iracishwa ahantu hagenewe guturwa.

Agira ati: “usanga umuntu agura ikibanza kidakora ku muhanda ndetse no kukigeraho bigoye kuko aho umuhanda wagombaga guca barahubatse, we icyo akora ashaka uburyo ahanga akantu kemeze nk’akayira kagera iwe, ibi bikwiye gushira ubuyobozi bukabidufashamo imihanda ikaboneka noneho abantu bakubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko abubaka uku ari ababa badafite impushya kuko ngo nta buyobozi bwigeze bwemerera abaturage kubaka mu kajagari nta muhanda. Mu mwaka wa 2009 akaba aribwo hatangiye amabwiriza yo kubuza abaturage kubaka mu kajagari.

Uhagaze akaba avuga ko igihe gahunda yo guca imihanda ahabugenewe, abubatse aho imihanda izaca bazabasenyera nta nyishyu bahawe ariko ngo aho bizagaragara ko bubatse bafite uruhushya rw’akarere bo ngo bazahabwa ingurane kuko azaba ari amakosa y’akarere, abandi bashobora guhabwa ingurane ngo ni bakavukire baba baratuye kuva kera.

Minisiteri y’ibikorwa remezo ibinyujije mu mushinga wayo Rwanda housing igiye gufasha aka karere guhanga imihanda muri bimwe mu bice byo guturamo. Aha bakazabanza mu mudugudu wa Rugarama wo mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye, ahazajya gutura abashobora kuzimurwa mu mujyi kubera guca imihanda cyangwa ko bafite imyubakira itajyanye n’igishushanyo mbonera.

Ahandi hazahangwa imihanda ni mu gice kitwa Ruvumera gituwe cyane muri uyu mujyi, iki gice kibaka nacyo nta mihanda gifite, abaturage batari bake bakaba bashobora kuzasenyerwa n’iki gikorwa cyo guhanga imihanda mishya.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes