Rwanda | Kayonza: Kumurikira imihanda yo mu mujyi bizawuhesha isura nziza

Kayonza Kumurikira imihanda yo mu mujyi bizawuhesha isura nziza

Igikorwa cyo gushyira amatara ku mihanda yose yo mu mujyi wa Kayonza kizaha umujyi wa Kayonza ishusho nziza nk’uko umuyobozi w’ako karere Mugabo John abivuga. Kumurikira imihanda yo mu mujyi wa Kayonza no kubungabunga ayo matara bizatwara miriyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kayonza isanzwe ifite amatara, ariko ngo ni make kandi nta n’uburyo buhamye bwo kuyabungabunga bwari buhari nk’uko umuyobozi w’akarere akomeza abisobanura.

Igikorwa cyo kumurikira imihanda yo mu mujyi wa Kayonza kizarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013 nk’uko bigaragara mu ngengo y’imari y’uwo mwaka y’akarere ka Kayonza.

Ibi ngo biri mu bizatuma umujyi wa Kayonza urushaho kuba mwiza no kugaragara neza bijyanye n’icyerekezo u Rwanda ruri kuganamo nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga.

Hari ingamba nyinshi zagiye zifatwa mu rwego rwo guha isura nziza umujyi wa Kayonza, ariko ntizishyirwe mu bikorwa. Murizo hari nko kuba ako karere karigeze gufata icyemezo cyo guca inzitiro z’imiyenzi mu mujyi ndetse no kugabanya ibikorwa bimwe na bimwe by’ubuhinzi byiganjemo urutoki bigaragara mu mujyi rwagati.

Kuri ibyo haniyongeraho icyemezo cyavugaga ko abaturage bose batuye mu mujyi wa Kayonza bagomba gutera ubusitani imbere y’ingo za bo, kandi bigakorwa mu gihe cya vuba.

Ibyo byemezo byari byafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu k’umwaka wa 2012, ariko bigaragara ko kugeza ubu nta nakimwe cyashyizwe mu bikorwa. Kuba bitarashyizwe mu bikorwa, abatuye muri uwo mujyi bo babibona nk’amahirwe kuko bamwe muri bo bavuga ko ibyo byemezo byari byafashwe n’abantu bahubutse batabanje kureba ingaruka byagira ku baturage.

   

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes