Rwanda | Kayonza: Hari imishinga itagaragara mu ngengo y’imari ya 2012/2013 kandi itarakozwe mu ngengo y’imari ishize

Imwe mu mishinga akarere ka Kayonza kagombaga gukora mu ngengo y’imari ishize ya 2011/2012 ntigaragara ku rutonde rw’imishinga izakorwa mu ngengo y’imari ya 2012/2013 kandi itarakozwe.

Muri yo harimo n’umuhanda ujya mu murenge wa Murundi. Bamwe mu bagize inama njyanama mu karere ka Kayonza bavuga ko uwo muhanda wari ufitiwe gahunda yo gukorwa nk’uko byagaragara mu mishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa muri gahunda y’ingengo y’imari ishize y’ako karere.

Kayonza  Hari imishinga itagaragara mu ngengo y’imari

Bamwe mu bajyanama b’ako karere bavuga ko batunguwe no kubona uwo muhanda utarakozwe, nyamara ntunashyirwe mu mishinga yihutirwa igomba gukorwa mu ngengo y’imari nshya nk’uko amategeko agenga ingengo y’imari abiteganya. Ubusanzwe ngo iyo ingengo y’imari irangiye hari umushinga utarangiye kandi wari uteganyijwe muri iyo ngengo y’imari, uwo mushinga ukomeza kugaruka mu zindi ngengo z’imari zikurikiraho kugeza igihe uzashyirirwa mu bikorwa.

Ibyo bitandukanye n’ibyakozwe ku muhanda ujya mu murenge wa Murundi kuko wo utagaragaye ku rutonde rw’imishinga yihutirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza Kimanuka M. Ronald, avuga ko kuba uwo muhanda utarakozwe mu ngengo y’imari ishize byatewe n’uko amafaranga yari agenewe kuwukora yanyujijwe ku ntara y’uburasirazuba, intara igahitamo kuyashyira mu bindi bikorwa.

Amafaranga yo kubaka uwo muhanda ngo yari yatanzwe n’umushinga wa PDRCIU uteza imbere ubukungu n’ibikorwaremezo mu ntara y’uburasirazuba, ubinyujije mu ntara. “Intara yahisemo gushyira ayo mafaranga mu bindi bikorwa dutekereza ko byihutirwaga cyane” nk’uko Kimanuka abivuga.

Utugari tumwe two mu murenge wa Murundi dukunze kutaba nyabagendwa mu gihe cy’imvura kubera umuhanda mubi.

Kimanuka avuga ko hari imishinga myinshi akarere gafite itegereje ko hari amafaranga yazaboneka kugira ngo ishyirwe mu bikorwa, yongeraho ko mu gihe amafaranga yaba abonetse uwo muhanda washyirwa mu yihutirwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes