Rwanda | Kayonza: Barasaba ko gusana umuhanda Kabarondo – Rwinkwavu washyirwa mu mishinga yihutirwa

Kayonza  Barasaba ko gusana umuhanda Kabarondo - Rwinkwavu washyirwa mu mishinga yihutirwa

Bamwe mu bagize inama njyanama y’akarere ka Kayonza bavuga ko gusana umuhanda uhuza imirenge ya Kabarondo, Rwinkwavu na Ndego bikwiye gushyirwa mu mishinga yihutirwa izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012/2013 kubera akamaro ufitiye abaturage.

Gusana no kwita kuri uwo muhanda ntibyashyizwe mu mishinga yihutirwa akarere ka Kayonza kazashyira mu bikorwa nk’uko bigaragara mu ngengo y’imari y’ako karere. Ubwo umujyanama ukuriye komisiyo y’ubukungu mu nama njyanama y’akarere ka Kayonza, Nkikabahizi Pascal yamurikiraga iyo ngengo y’imari abagize inama njyanama y’akarere ka Kayonza, bamwe mu bagize inama njyanama basabye ko uwo muhanda washyirwa ku rutonde rw’imishinga yihutirwa.

Bavuze ko uwo muhanda ufatiye runini igihugu kuko ariwo ugera kuri parike y’Akagera, ariko by’umwihariko ukaba ufitiye akamaro kanini abaturage b’akarere ka Kayonza ku buryo bw’umwihariko kubera ko ari wo unyuzwamo abarwayi boherezwa kuvurirwa ku bitaro bya Rwinkwavu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza, Kimanuka M. Ronald unashinzwe ingengo y’imari y’ako karere, yavuze ko uwo muhanda ufite akamaro kanini, ariko anongeraho ko akarere katabona ubushobozi bwo kuwukora.

Yongeyeho ko uwo muhanda uri mu nshingano z’ikigo cya minisiteri y’ibikorwa remezo gishinzwe kubungabunga imihanda, RTDA, ariko anavuga ko utashyizwe ku rutonde rw’imihanda izakorwa vuba bitewe n’uko ingengo y’imari yabaye ntoya.

Cyakora uwo muhanda ngo uri ku rutonde rw’imihanda izahita ikorwa igihe amafaranga yaba abonetse.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes