Rwanda | Kamonyi: Abashosheferi barasaba ko abanyamaguru bigishwa gukoresha umuhanda

Kamonyi  Abashosheferi barasaba ko abanyamaguru bigishwa gukoresha umuhanda

Bamwe mu baturage bambukiranya umuhanda wa kaburimbo batitaye ku cyapa cy’inzira y’abanyamaguru. Kuba ibyo byapa bimaze igihe gito bishyizwe mu muhanda uca mu karere ka Kamonyi, bamwe mu banyamaguru ntibazi uko bikoreshwa. Abashoferi babasabira gusobanurirwa imikoreshereze y’ibyo byapa.

Izo nzira z’abanyamaguru (Zebra Crossing) zimaze  hafi amezi 3 ziciwe mu muhanda wa uva i Kigali werekeza mu majyepfo,  mu karere ka Kamonyi ntizari zimenyerewe n’abaturage, aho ziri hose ukaba usanga abaturage batazitaho mu kwambukiranya umuhanda.

Tariki 2/7/2012, ku cyapa bategeraho imodoka cya Rugobagoba, hagaragara abagenzi benshi bambukiranya umuhanda bava cyangwa bajya ku isoko rya Gashyushya. Abo bagenzi ndetse n’abakarani babatwaje bose bambukiranya umuhanda batitaye ku nzira y’abanyamaguru ihashushanyije.

Umwe mu bagenzi twaganiriye, avuga ko icyo cyapa yakibonye ariko  azi ko ari ikiburira imodoka ko muri ako gace hari abanyamaguru benshi. Ati” buriya no guca iruhande rw’iriya mirongo ni nko kuyicamo”.

Icyo kibazo cy’inzira y’abanyamaguru itubahirizwa mu kwambukiranya umuhanda, kigaragara no ku Ruyenzi, aho abagenzi abagenzi  biganjemo abanyeshuri banyura ku ruhande rutariho inzira yabo, bitwaje ko ahashushanyijwe iyo nzira atariho bari bamenyereye kunyura.

Ubwo twaganiraga n’abashoferi ba tagisi zikorera mu muhanda werekeza mu majyepfo, bavuze ko uko kwambukiranya umuhanda uko bishakiye, bishobora guteza impanuka abashoferi. Uwitwa Musabyimana abivuga muri aya magambo “ uretse twe tumenyereye uyu muhanda naho ubundi nk’umushoferi wamenyereye gutwara nk’i Kigali bamuteza impanuka”.

Akomeza avuga ko abanyamaguru bashobora kuba batazi ibisobanuro by’imirongo yerekena uburenganzira bwa bo bwo gutambuka (Zebra Crossing), kuko bahitamo kunyura impande za yo aho kuyikandagiramo.

Abo bashoferi bakaba basaba inzego zibishinzwe gufata umwanya bagasobanurira abanyamaguru cyane cyane abanyeshuri n’abandi bakunze kwambukiranya umuhanda, imikoreshereze y’iyo nzira y’amaguru.

    

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes