Rwanda : Haracyari utubazo kugira ngo gare ya Mukamira yakirwe inatangire gukoreshwa

Haracyari uturimo tutaratungana neza ngo gare ya Mukamira itangire gukoreshwa

Haracyari uturimo tutaratungana neza ngo gare ya Mukamira itangire gukoreshwa

Gare ya Mukamira iherereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira mu metero nke cyane uvuye aho umuhanda Ngororero Mukamira uhurira n’umuhanda uva Rubavu werekeza Kigali. Iyo ugeze muri iryo huriro ukomeza umuhanda wa kaburimbo uva Rubavu werekeza Musanze na Kigali, iyo ugeze imbere gato cyane uhabona icyapa mu kuboko kw’ibimoso cya Gare ya Mukamira kinari ku marembo yayo.

Nk’uko twabitangarijwe na Dorisi Melchiade, ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyabihu, wabidutangarije mbere gato y’iyeswa ry’imigihigo y’akarere ka Nyabihu y’umwaka 2011-2012, Gare y’akarere ka Nyabihu yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Mutarama 2012,ikaba yaragombaga kurangira mu kwezi kwa Kamena 2012, yubatswe mu rwego rwo gukemura ikibazo cya parking y’amamodoka ndetse no kugira ngo abagenzi bajye babona ahantu bategera amamodoka hazwi ndetse n’aho bazajya baruhukira bategereje amamodoka cyangwa bayavuyemo.

Haracyagaragara akajagari k’amamodoka atwara abagenzi aparika ku muhanda Mukamira-Ngororero

Haracyagaragara akajagari k’amamodoka atwara abagenzi aparika ku muhanda Mukamira-Ngororero

Nubwo ariko iyi gare yagombaga kuba yarangiye mbere y’imurikwa ry’imihigo y’umwaka wa 2011-2012, igikorwa cyabaye kuwa 16/06/2012, iyi gare yari no mu bikorwa by’imihigo ya 2011-2012 byagombaga kugerwaho, kugeza ubu iyi gare ntirarangira neza ndetse ntiranakoreshwa ku buryo hakiboneka ikibazo cy’akajagari k’amamodoka atwara abagenzi agiparika mu nkengero z’muhanda wa kaburimbo, aho umuhanda Mukamira Ngororero uhurira n’umuhanda Rubavu-Kigali, haruguru gato y’ahari Maiserie Mukamira ku muhanda wa Kaburimbo uva ku Mukamira werekeza  Ngororero.

Tugerageje kubaza impamvu zateye iyi gare kutarangirira igihe no kuba itarakirwa n’akarere ngo ikoreshwe,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela, yaradutangarije ko basanga hakiri uturimo duto duto rwiyemezamirimo agomba gukosora ku myubakire y’iyo gare ngo ari nayo mpamvu kugeza ubu itarakirwa,nta n’imodoka zajyamo ubu ngubu.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes