Rwanda : Bamwe mu batwara ibinyabiziga bananiwe kubahiriza itegeko ryo kudakoresha telefoni batwaye

Ntagihe Polisi y’Igihugu ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda idahwema gukangurira abagenda mu mihanda y’u Rwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kudakoresha telefoni igihe batwaye ibinyabiziga cyangwa bagenda mu muhanda ku banyamaguru.

Nyamara iyo ugenda mu mijyi ubona abantu benshi bavugira ku matelefoni cyangwa bohereza ubutumwa bugufi (SMS), ariko ikibabaje ni abashoferi b’imodoka ubona bagenda batwara bibereye kuri telefoni kandi bazi ko ari intandaro yo gukora impanuka. Ibi bikaba bigaragara cyane ku bantu batwara imodoka zijya mu turere two hanze y’umujyi wa Kigali, ariko byagera aho abashoferi bazi ko ngo haba aba polisi bakeya mu muhanda bagakabya kugeza n’ubwo bamwe bandika za SMS kandi batwaye abagenzi.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bananiwe kubahiriza itegeko ryo kudakoresha telefoni batwaye

Nubwo nta mushoferi kugiti cye twavuga muri iyi nyandiko, bigaragara ko iki kibazo gikabije cyane mu muhanda Muhanga – Ngororero, aho usanga abagenzi bijujutira abashoferi cyane cyane abatwara imodoka zitwa ko ari za express, ariko ibi nabyo bikaba ngo ari ku izina gusa. Umwe mu bagenzi watuganirije atugezaho akababro ke, yagize ati “ ndebera nawe twahagurutse mu Ngororero saa yine none tuvuye I Gatumba saa yine na mirongo ine n’itatu, kandi ari ahantu ubusanzwe imodoka ikoresha iminota itari hejuru ya 15 twitwa ngo turi muri express. Umushoferi yaje ahamagarana na bagenzi be tukumva basa n’abamusabye kugenda gahoro kugira ngo agrre I Gatumba bamuboneye abandi bagenzi”.

Uretse iyo ngeso y’abashoferi yo kubazanya aho imodoka ziri imbere cyangwa inyuma yabo zigeze kugira ngo babone uko barindira abagenzi, ngo hari n’abakora akandi kazi cyangwa business kuri telefoni kandi batwaye umubare utari mutoya w’abagenzi ibi bigatera impungenge abagenzi cyane cyane kubera n’imiterere mibi y’umuhanda Ngororero Muhanga ugizwe n’amakorosi menshi kuburyo haba hakwiye ubushishozi mu kubisikana n’imodoka.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bananiwe kubahiriza itegeko ryo kudakoresha telefoni

Nubwo nta mpanuka nyinshi ziragaragazwa na polisi ko zaba zaratewe n’uburangare bw’abashoferi muri uwo muhanda, abagenzi bavuga ko ingaruka bibagiraho ari ukugendana ubwoba no gukoresha igihe kinini kirenze icyari giteganyijwe ku rugendo rwabo kandi bagiye n’imodoka zagombye kwihuta kuko ari express, bivuga ko zidahagarara mu nzira nubwo ibi nabyo bitubahirizwa ahubwo zigenda zihagaragara ahantu hose, dore ko zimwe ziba zifite abaziherekeza bazwi ku izina rya komvuwayeri (Convoyeur).

Ingeso yo kuvugira kuri telefoni kubatwaye ibinyabiziga ubu ikaba yeze no mu batwara ama moto aho bitaba telefoni bakayishyira muri casike (Casque) imbere ku buryo banyura ku bapolisi ntibasobanukirwe. Muri iyi minsi noneho hadutse nabashyira amaradiyo y’imiziki ku ma moto yabo maze akagenda asakuza mu muhanda ukibaza niba baba biteguye kumva ama honi (Horn) mu gihe byaba bibaye ngombwa. Abagenzi basanga Polisi ikwiye guhagurukira aba bantu ingeso zitarakura ngo igere hose.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes