Rwanda : Yahawe igihembo k’ibihumbi maganatandatu kubera guhanga umuhanda

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Rubaya  ho mu karere ka Gicumbi Ngendabanga Jerome yahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atandatu y’uko yahanze umuhanda.

Rwanda :    Imwe mu modoka yabafashaga gutunganya umuhanda

Imwe mu modoka yabafashaga gutunganya umuhanda

Nk’uko we ubwe abitangaza, uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko  yahanze umuhanda wa kirometero eshanu n’igice uva mu murenge wa Rubaya ugakomeza Bushenge ukagera Bungwe mu Karere ka Burera.

Uyu muhanda kuwuhanga byaturutse ko uyu murenge wari ufite ahahujwe ubutaka hahingwa igihingwa cy’ingano ku buryo kugezayo ifumbire byatwaraga urugendo rwa kirometero mirongo itatu kugira ngo umuntu agere ahahinzwe ingano.

Uyu muhanda uje ari igisubizo ku baturage batuye muri uwo murenge kuko byabarushyaga kugenda urugendo rurerure bagana muri Burera.

Iki gihembo cyo guhanga umuhanda ni ishimwe ry’uko yakoze igikorwa cy’indashyikirwa muri uwo murenge ndetse akorohereza abaturage urugendo rurerure  bakoraga bajya guhinga ahahujwe ubutaka.

Uyu murenge kandi si ubwa mbere ugaragayemo ibikorwa nk’ibi by’indashyikirwa kuko ari umurenge wa mbere muri Gicumbi ufite umudugudu w’ikitegererezo nk’uko bitangazwa n’abaturage baho.

Ndutiye Antoine avuga ko guhanga umuhanda babyishimiye cyane kuko ubu ari imodoka zibasha kuhanyura, abantu barahanyura ndetse na bamwe mu baturage bari batuye hejuru k’umusozi bamaze kwegera umuhanda .

Ubu asanga igikorwa nk’iki nigikomeza buri muturage wese azaba yegereye ibikorwa by’amajyambere.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes