Rwanda | Nyanza: Polisi y’igihugu yahagurukiye moto zitujuje ibisabwa

Mu gitondo cya tariki 6/06/2012 polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yabyukiye mu gikorwa cy’umukwabo udasanzwe wo gufata moto zitujuje ibyangombwa bizemerera gutwara abagenzi. 

Moto zitagira ibyangombwa byuzuye zashyizwe mu maboko ya polisi

Moto zitagira ibyangombwa byuzuye zashyizwe mu maboko ya polisi

Nta moto n’imwe yabashije guca mu myanya y’intoki abapolisibarimuri icyo gikorwa keretse izari zitaragera  hamwe na hamwe ziparika mu mujyi wa Nyanza nk’uko ababonye uwo mukwabo babivuga.

Bamwe mu bamotari bafatiwe moto bavuga ko iyariyo yose yatabwaga muri yombi ikurizwa ikinyabiziga cya polisi y’igihugu benshi bamaze kumenyera  ku izina rya Panda gari.

Abamotari bo mu mujyi wa Nyanza basobanura uko icyo gikorwa cyakozwe muri aya magambo: “Abantu bambaye imyenda ya gisivili babanje kutuzunguruka n’uko mu mwanya muto tubona na pandagari iharahasesekaye maze moto zacu baraziyuriza nta kindi batubajije maze bazijyana ku biro bya station ya polisi ya Busasamana”

Iki gikorwa cyo guta muri yombi moto zitujuje ibisabwa polisi yagikoranye ibanga rikomeye kuko yaba abamotari ndetse n’ababahagarariye nta n’umwe mu ijoro rishyira tariki 6/06/2012 waraye afite amakuru ajyanye n’uko uwo mukwabo uzakorwa.

Nyuma y’uwo mukwabo moto zujuje ibyangombwa zasubijwe ba nyirazo hasigara gusa 13 zakoreraga mu mujyi wa Nyanza zitagira ibyangobwa byuzuye.

Umuyobozi w’umusigire wa Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza, Comanda Karangwa  avuga uwo mukwabo wari ugamije guca akajagari hashize iminsi kaboneka mu mikorera y’abatwara moto mu mujyi wa Nyanza.

Yakomeje atangaza ko bamwe mu bamotaribaribamaze iminsi bafite imikorere idahwitse. Ati: ‘’ Umuntu wese yarotaga yabaye umumotari akabyukira mu muhanda nta n’uruhushya rwo kuyitwara abifitiye”

Polisi mu karere ka Nyanza itangaza ko uyu mukwabo wo gufata moto utabaye ubwa mbere n’ubwa nyuma ahubwo uzakomeza bityo igasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika buzuza ibisabwa ndetse no kwirinda umududuko no gutwara banyoye inzoga kuko ari bimwe mu biteza impanuka bamwe bagapfa abandi zikabasigira ubumuga.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes