Rwanda : Nyanza: Isenyuka ry’iteme rihejeje abaturage mu bwigunge

Abaturage b’utugali twa Mushirarungu na Gishike two mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza  bavuga ko hashize ukwezi n’igice bahejejwe mu bwigunge n’isenyuka ry’iteme rya Rusine rihuza  abatuye utwo tugali twombi nk’uko babitangaje tariki 7/06/2012.

Rwanda |       Kwambuka iteme rya Rusine mu karere ka Nyanza bisaba kwigengesera

Kwambuka iteme rya Rusine mu karere ka Nyanza bisaba kwigengesera

Abo baturage bavuga ko inzira ijya kuri iryo teme itakiri nyabagendwa nk’uko byari  bisanzwe kuko ubu bibasaba kwishora kugira babashe gutambuka mu gihe mbere ritarasenyuka bameza ko byari nk’ubufindo kuryambuka ndetse n’umwana muto bikamworohera kurusha uko muri iki gihe bimeze.

 

Isenyuka ry’iryo teme bavuga ko ribabangamiye  muri aya magambo: “ Ubu nta kinyabiziga gishobora kuhanyura uretse gusa kujya kuzenguruka mu gihe inzira inyura ku iteme arinyo yari iya bugufi bwacu”

 

Abakoresha bimwe mu binyabiziga bibasaba ko bajya kuzenguruka  cyangwa se abagenda kuri moto bakiyemeza  kwishyura ababambutsa nk’uko Mukarukundo Monika umwe mu baturage b’akagali ka Mushirarungu uvuga ko akunda gukoresha iryo teme ajya guhinga abisobanura.

 

Rwanda |   Abanyamaguru baryambukirizwa ubusa

Abanyamaguru baryambukirizwa ubusa

Mukarukundo asobanura ko isenyuka ry’icyo kiraro ryatumye bajya mu bwigunge ndetse bihagarika n’imwe mu mihahiranire yari isanzwe hagati y’akagali ka Mushirarungu n’aka Gishike mu murenge wa Rwabicuma.

 

Akomeza avuga ko kwambutsa abagenzi kuri iryo teme cyane cyane abagenda ku binyabiziga bya moto nabyo byahindutsemo ubucuruzi nk’ubundi bwose.

 

Agira ati: “ ubwo bucuruzi hashize nk’igihe cy’ibyumweru bibiri butangiye gukorerwa kuri iryo teme kuko rikimara gusenyuka hashize igihe gito bugatangira” Ati: “ Twibwiraga ko iteme ryacu  ritazatinda gusanwa ariko biza kurangira bifashe iminsi n’iminsi”.

 

Ibyo byatumye bamwe mu basore  2 batagiraga imirimo muri ako gace bishyira hamwe bahashyira ibiti by’imbaho aho buri wese uhanyuze ari kuri moto yambuka ari uko abanje kwishyura igiceri cy’amafaranga ijana y’u Rwanda nk’uko ba nyiriri ugukora ubwo bucuruzi nabo babyivugira ko bibabeshejeho muri iyi minsi iryo teme ritakiri nyabagendwa.

 

Rwanda |    Abagenda kuri moto bambutswa iteme rya Rusine ari uko bishyuye amafaranga 100 y’u Rwanda

Abagenda kuri moto bambutswa iteme rya Rusine ari uko bishyuye amafaranga 100 y’u Rwanda

Abo basore barimo uwitwa Ntaganda Silas na mugenzi we witwa Ntawurikura Michel bafatanya muri icyo gikorwa cyo kwambutsa abantu basanze iteme rya Rusine ryarasenyutse kandi bari ku binyabiziga nka moto.

 

Ntawurikura avuga ko nyuma yaho iryo teme  risenyukiye kandi rigatinda gusanwa afatanyije na mugenzi we byatumye bahimba ubucuruzi burishingiyeho.

 

Uwo musore abivuga atya: “ abatwaye moto bambukira ku rubaho twashyizeho bakishyura ijana ariko  abagenda n’amaguru tubasonera ayo mafaranga bakambuka ntacyo batanze”

 

Ku munsi bahavana amafaranga ari hagati ya 1500 na 2500 by’amafaranga y’u Rwanda yavuye muri uko kwambutsa moto z’urujya n’uruza zitwaye abagenzi nk’uko Ntawurikura wiyemeje gukora ubwo bucuruzi abivuga.

 

Ntamushobora Serge, umukozi wa sosiyete y’ubwubatsi ya “ECOMOGEC” yatsindiye isoko ryo gusana  iryo teme avuga ko bapatanye n’akarere ka Nyanza kuzarisana hamwe n’andi mateme 4 yasenyutse mu murenge wa Rwabicuma. Gusa ngo bakerejwe  n’amafanga y’ibanze ku bwishyu bemerewe n’akarere ka Nyanza bagitegereje kubona kugira ngo imirimo yo gusana iryo teme ibone gutangira.

 

Imirimo yo gusana iryo teme rihuza abaturage ba Mushirarungu na Gishike izatwara igihe kingana n’ukwezi nk’uko Ntamushobora Serge umukozi wa ECOMOGEC yatsindiye isoko ryo kurisana abivuga.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes