Rwanda | Nyabihu: Imihanda ikomeje gukorwa mu bice bitandukanye

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa remezo, imihanda ikomeje gukorwa mu bice bitandukanye mu karere ka Nyabihu. Imyinshi mu mihanda irimo gukorwa ikaba ihuza uduce dutandukanye tw’ubucuruzi duhuza abaturage cyane bahahirana, bacuruza, n’ibindi. Indi igenda ijya ahari ibikorwa remezo bikenerwa n’abantu benshi nk’ibitaro n’ibindi. Hiyongeraho kandi n’imihanda ihuza imidugudu itandukanye muri ako gace.

 Umuhanda wa shaba-vuga-kabatwa ugeze ku rugero rushimishije ukorwa

Umuhanda wa shaba-vuga-kabatwa ugeze ku rugero rushimishije ukorwa

Imwe mu mihanda nk’umuhanda Shaba-Vuga-Kabatwa, uzahuza utu duce dutatu dukunze gukorerwamo imirimo y’ubucuruzi aritwo Shava,Vuga na Kabatwa. Agace ka kabatwa gakunze kubonekamo umusaruro munini w’ igihingwa cy’ibirayi n’ibireti ku buryo uyu muhanda uzakemura ikibazo cyo gutwara umusaruro w’ibirayi n’ibireti ujyanwa ku masoko. Uyu muhanda ukaba ku wa 15/06/2012  wari ugeze kuri 80% wubakwa nk’uko Dorisi Melchiade ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyabihu yabidutangarije. Uyu muhanda ukazatwara miliyoni 92 z’amafaranga y’u Rwanda.

Indi mihanda irimo kubakwa ni imihanda ihuza imidugudu izafasha mu migenderanire y’abaturage,mu kwegerezwa ibikorwa remezo, mu buhahirane n’ibindi. Umuhanda wo mu  Bikingi ubwo twaganiraga n’ushinzwe ibikorwa remezo ukaba wari ugeze kuri 80% ariko imirimo yo gukora iyi mihanda ikaba igenda ihindagurika uko bwije n’uko bukeye kuko hari byinshi byongerwamo. Uyu muhanda ukazuzura utwaye miliyoni 149 z’amanyarwanda. Umudugudu wa Bikingi ukaba ari umwe mu midugudu yatujwemo abantu bimuwe muri Gishwati.

Undi muhanda urimo kubakwa n’umuhanda wa Kazuba uhuza imidugudu yo muri Kazuba, mu murenge wa Mukamira ari nawo urimo ahubatse ibiro by’akarere ka Nyabihu. Iyi mihanda irimo gukorwa muri aka gace ikaba yaratangiye kugendwamo kandi ikaba yaratangiye guterwaho ibiti. Iyi mihanda ikazatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 164.

Rwanda : Imihanda ihuza imidugudu, harimo umuhanda wa Bikingi ibumoso n’uwa kazuba iburyo

Imihanda ihuza imidugudu, harimo umuhanda wa Bikingi ibumoso n’uwa kazuba iburyo

Iyi mihanda irimo kubakwa yaba uwa Shaba-Vuga-kabatwa,uwa Bikingi,iya Kazuba ikaba iteganywa kuba yarangiye bitarenze kuwa 25 Kamena 2012. Usibye umuhanda wa Tubungo Shyira uhuza abaturage n’ibitaro bya Shyira ugeze kuri 60% wakunze guhura n’inkangu zikabaije kuko unubatse mu gace k’imisozi miremire. Uyu muhanda ukazatwara miliyoni 89 z’amafaranga y’u Rwanda.  Undi muhanda urimo kubakwa ni umuhanda wa Nyakinama-Vunga ,ubu wo urimo gukorwa na MININFRA. Iyi mihanda ikazafasha mu kuzamura iterambere mu karere ka Nyabihu ndetse ikazorohereza abaturage kugera ku bikorwa remezo bitandukanye.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes