Rwanda | Ngororero: Polisi yafashe ibicuruzwa bya Magendu

Tariki ya Munani Kamena 2012 mu murenge wa Ngororero, akagali ka Rususa, umudugudu wa Kabagali ahagana muma saa tatu za mu gitondo polisi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Zonda Bus RAB 930Y ya Kigali Bus Services yavaga mu karere ka Rubavu igana i Kigali, yari irimo abantu bafite ibicuruzwa bidafite inyemezabuguzi.

Ngororero  Polisi yafashe ibicuruzwa bya Magendu

Bus yafatiwemo magendu


 

 

 

 

 

 

 

 

Muri ibyo bicuruzwa nkuko bitangazwa na polisi, harimo inzoga zitwa cordons (amacupa 10), Martini (amacupa 6), J&B (amacupa 12) zose zari iza Nyiranizize Francine ufite imyaka 32, hafatwa kandi amavuta Caro Right (amacupa 596), amavuta yitwa claire yisigwa n’abagabo (Claire Men: amacupa 48), Diproson (tube 300) byari iby’abitwa Mupenzi Velentine ufite imyaka 27 na Nakure Rehema w’imyaka 30 ariko tukaba tutarabashije kumenya uturere bakomokamo.

Nk’uko byakunze kuvugwa n’ubuyobozi ndetse na polisi muri kano karere, ibicuruzwa bya magendu ndetse n’ibiyobyabwenge bigaragara muri aka karere ibyinshi ngo biba bivuye mu turere duhana imbibi n’aka Ngororero maze rimwe narimwe hakaba n’ibigasigaramo polisi ikaba isaba abatwara ibinyabiziga kujya babanza kugenzura imitwaro bapakiye mu rwego rwo kwirinda kwitwa abafatanyacyaha.

Mu mwaka ushize, busi ya onataracomu nayo yavaga mu karere ka rubavu ikaba yarafatiwemo ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.  Ibyafatiwe muri KBS hamwe na ba nyirabyo byashyikirijwe ishami rishinzwe kurwanya magendu mu ntara y’Uburengerazuba.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes