Rwanda | Ngoma: Gare ya Ngoma ikorerwamo ubucuruzi bw ibiyobyabwenge

Amakuru atandukanye atangwa na bamwe mubakorera muri gare y’akarere ka  Ngoma, yemeza ko hakorerwa ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ariko ubuyobozi bwo burabihakana.

 

Ibiyobyabwenge bivugwa muri iyi gare ni urumogi,aho bivugwa ko imodoka zirukura Tanzaniya runyuze Kirehe maze rumwe  bakarusiga muri iyi gare  ngo barucuruze.

 

Kuko bitemewe nta duka rizwi rirucururizwamo ariko  kuba hari abaharusiga ruvuye Tanzaiya ngo barucuruze  byo bifitiwe gihamya kuko hari imodoka  zimaze kuhafarwa  zirufite .

 

Uku niko abahakorera imirimo yabo ya buri munsi babisobanura, umusore ucuruza  amatike ya express muri iyi gare Aragita ati”hari imodoka y’ivatiri yajyaga ikunda kuza igaparika muri gare bakarupakurura nk’umufuka ariko mu ibanga wagirango ni umuzigo w’umugenzi ubundi agapakira abantu bamake akabajyana nyuma baje kuyifatana imifuka y’urumogi.”

 

Uretse kuba rupakururwa abakorera muri iyigare bakubwira ko benshi muri bo usanga baba barunyweye kandi ko barugura hafi aho muri iyi gare . ngo hari n’ahantu inyuma ya gare usanga udutsiko tw’insoresore turi kurunwa bakajijisha barushyira mu matabi asanzwe kuburyo uhanyuze atamenya ibyaribyo

 

Ibyo kuba hari urumogi bihakanwa n’ubuyobozi ahubwo bukavuga ko mbere rwari ruhari koko ariko ko nyuma y’aho police igiriye gukoreramo byagabanutse ndetse bitanakihaba.

 

Kamanzi lycien, umunyabanga nshingwabikorwa mu kagari ka Cyasemakamba iyi gare iherereyemo avuga ko kubufatanye n’abaturage hamwe na za community policing iyo hagize uwo rugaragaraho bitabaza inzego za police ubundi agafatwa. Kamanzi yongeraho ko ibiyobyabwenge byaba bihari ari ibizanwa n’amamodoka  bivuye Tanzaniya ariko nabyo ngo nta mahirwe biba bifite kuko bihita bifatwa na police ikorera muri iyi gare.

 

Yagize ati ”Iki kibazo twaragihagurukiye kandi bigenda bigabanuka kuburyo bugaragara. Ubu nuwo wakeka ko yanyweye urumogi ntiwapfa kumenya aho yarunwereye ariko nabyo turikubifatira ingamba naho tuzahamenya.”

 

Zimwe mu mpamvu zivugwa zituma ibiyobyabwenge bidacika harimo icy’ibihugu duturanye usanga bidashyira ingufu mu kubirwanya maze ugasanga n’ibifatwa ariho biba byavuye nkuko ubuyobozi ndetse n’abakorera muri gare nkuru ya Ngoma babyemeza.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes