Rwanda : Ngoma: Baracyatendeka abagenzi mu ma taxis bitwaje ko ari ukubasayidira

Rwanda | Ngoma BaracyatendekaAbashoferi batwara mu mihanda y’igitaka ahatagera imodoka nyinshi batendeka abagenzi bavuga ko ari ukubasayidira kuko babasize ntayindi modoka babona.

 

Imihanda myinshi y’igitaka usanga biba bigoye kubona ikigutwara igihe ugiye gukora urugendo cyangwa igihe utaha uva mu mijyi.

 

Ubu buke bw’imodoka zikora mu mihanda isa naho iba ari mibi nabwo usanga ziyikoramo igihe zitashye cyangwa bagiye gukorera mu mijyi bityo kuba yagusiga yujuje  ikaba itagaruka cyangwa ngo ubone indi.

 

Uku kubura kw’imodoka niko abashoferi bitwaza bagatendeka abagenzi aho usanga ahicara bane basabwa kwicara ari batanu ndetse n’imbere kwa shoferi ngo hari aho naho babatendeka.

 

Bamwe mu bagenzi twaganiriye kuri iki kibazo bavuga ko kubwabo ntakibazo babibonamo gikabije kuko nabo babona ko guta umuturanyi ku nzira bwije ntabumuntu bwaba burimo kandi yabona uko  yihengeka akagenda, gusa aba bagenzi bemera ko ari amakosa ariko ko ari amaburakindi.

 

Kayitare  utuye ahitwa Muzingira  yasubije atya” Njyewe mbona aho guta umuntu kunzira bwije wamwaranja rwose. Ariko hari igihe abashoferi nabo bakunda amafaranga cyane bakabikora ntampamvu igaragara abo bakwiye guhanwa.”

 

Kuruhande rw’abashoferi  nabo ntabwo bavuga ibitandukanye nibyo abagenzi bavuga kubwabo ngo ibyo bakora babikoreshwa n’impuhwe kuko baba babona gusiga umuntu bwije ataha ahantu habi ashobora guhura n’ikibazo bagahitamo kumutwara.

 

Umwe utarashatse ko tuvuga izina rye yagize ati”amategeko tuba tubona ko tuyishe. none se tugire dute ? usize umuntu w’umuturanyi kunzira ejo utewe watabarwa nande? Ariko nanone hari igihe bikorwa kuko tubona  bisi za ONATRACOM mubyaro nazo zibikora gusa ni ikosa.”

 

Mu nama umuyobozi wa police y’igihugu mu ntara y’iburasirazuba (RPC) Muhirwa Alexandre  ubwo yakoranaga inama n’abatwara abantu mu mamodoka no ku mamoto kuri uyu wa 06 Kamena 2012 yikomye bikomeye abashoferi bagikora amakosa mu mihanda harimo n’abatendeka avuga ko uzafatwa azahanwa.

 

Imihanda y’igitaka mu karere ka Ngoma usanga nta mataxi igira kuko hari iba iteye nabi yakwangiza imodoka bityo abazifite batuye mubyaro bakaba aribo bajyayo batashye cyangwa bagiye gukorera mu mijyi. Ubundi hakoraga amabisi ya ONATRACOM ariko ubu asa naho adakora neza kuko hari ligne zimwe na zimwe isa naho itagikoramo.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes