Rwanda : Ngoma: Abatwara mu mihanda y’ibyaro baratungwa agatoki ko batagira ibyangombwa

Rwanda | Ngoma Abatwara muAbatwara ibinyabiziga mu mihanda y’ibyaro  baburiwe kuzuza ibyangombwa  kuko bagiye guhagurukirwa bagakurikiranwa.

 

Imihanda y’igitaka ngo niyo kugeza ubu usanga ikorerwamo n’abantu batagira ibyangombwa byo gutwara imodoka cyangwa amamoto  bishaje byateza ibibazo.

 

Kuri uyu wa 06 Kanama 2012, umuyobozi wa police y’igihugu mu karere ka Ngoma  Supt Alexis Rutabayiro yabivugiye mu nama yari yahuje abatwara abantu kubinyabiziga bose bo muri aka karere.

 

Uyu muyobozi yavuze ko ubu bamaze kumenya ahantu aba Bantu badafite ibyangombwa bakorera maze abasaba ko umuntu wese uziko adafite icyangombwa cyo gutwara cyangwa ufite imodoka idafite ibyangombwa ko yabishaka vuba ariko mugihe atarabibona akaba yaha ufite ibyuzuye akaba ariwe utwara.

 

Yagize ati” aho mukorera turahazi aho kugirango uzacibwe amafaranga wakora ibyo tukugiramo inama. Aho za Rukira, Remeza ,Zaza aho hose n’ahandi turabizi ntabyangombwa mugira nubwo mutwara.”

 

Kuruhande rw’abatwara amamoto bavuga ko  nubwo hari abatwara nta cyangombwa bagira  hari igihe umuntu atsindira permit definitive bagatinda kuyimuha ndetse bikaba byamara n’amezi atanu nkuko Mutabazi  yabivuze ko ayamaze atarayibona.

 

Yagize ati” Umuntu akorera permit akeneye gukora akiteza imbere noneho iyo ayibonye usanga hashira igihe kinini atarayibona bityo ibi nabyo bikaba byakongera umubare w’abatagira ibyangombwa.”

 

Aha  akaba yasubijwe n’ubuyobozi bwa police ko ubu icyo cyakosowe ntamuntu ugitinda kubona permit igihe yayitsindiye bityo ko agomba gukurikirana akareba niba permit ye idafite ibibazo.

 

Abatwara abantu kubinyabiziga bya moterri basabwe kwambara umukandara kubatwara imodoka,kwambara kasike ku batwara moto no kudatendeka kuko byabakururira ibyago byo guhanwa bakanacibwa amande.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes