Rwanda | Muhanga: Abakoresha amagare mu bwikorezi barinubira icyemezo cyo kuyaca mu mujyi

Rwanda | Muhanga Abakoresha amagareNyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bufashe icyemezo cy’uko nta gare rizongera gukandagira mu mujyi wa Muhanga uretse irya siporo, abakoreshaga aya magare mu bwikorezi bufasha mu bucuruzi barinubira iki cyemezo kuko kibabangamiye.

Amagare akoreshwa n’abanyarwanda batari bake mu bwikorezi ndetse no mu ngendo zabo bwite. Ariko abakunze kuyakoresha kandi banavuga ko yari afitiye akamaro kanini ni abahinzi bo mu cyaro ndetse n’abandi biyemeje gukora umurimo wo kurangura mu cyaro bagashora ku masoko yo mu mujyi wa Muhanga.

Icyemezo cy’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kivuga ko nta gare iryo ariryo ryose rizongera kugezwa ku muhanda wose wa kaburimbo uri mu mujyi w’aka karere kabone n’ubwo yifashishwaga mu bwikorezi.

Umwe mu bakunze kurangura imyaka mu byaro akayigurisha n’abacuruzi bo mu mujyi wa Muhanga, Hagabimana Theophile avuga ko iki cyemezo kibabangamiye cyane kuko bizajya bibasaba gukoresha amagare ku mihanda iva mu cyaro, nibagera mu mujyi basabwe gushaka ikindi kibafasha kugeza imyaka yabo ku isoko cyangwa ku maduka.

Yagize ati: “mu by’ukuri twe tuzajya duhendwa no gukura ibintu ku muhanda w’igitaka tubijyana aho tubigurishiriza mu mujyi kuko bizajya bidusaba ko dufata moto cyangwa imodoka kandi twabyigerezagayo nta ngorane”.

Undi witwa Bugingo abona ibyiza akarere kabafasha mu gushyira udusoko duto tudahoraho aho amagare atemerewe kurenga kugirango abacuruzi babe aribo baza kwitwarira imyaka bakura mu byaro n’amagare.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku avuga ko aya magare bayaciye mu mihanda ya kaburimbo kubera impanuka ateza.

Mutakwasuku ati: “mu minsi irindwi y’icyumweru, ine muri yo ibamo impanuka z’ibinyabiziga, ikibabaje ni uko ibiri muri yo habamo impanuka zifitana ubuzima bw’abantu kandi wareba ugasanga abo zahitanye n’abanyamagare baba bikoreye imizigo, iki cyemezo cyashyizweho mu rwego rwo kwirinda impanuka zitezwa n’aya magare”.

Inama njyanama y’akarere ka Muhanga nayo yagize uruhare mu gufata iki cyemezo ivuga ko gishobora kuzahungabanya bamwe mu baturage bakoreshaga amagare ariko ngo igiye gushaka uburyo bwakorwa mu rwego rwo kugirango abayakoreshaga batazahahombera cyane.

Bimwe mu bitekerezo batanga ariko bitarafatirw aimyanzuro ni uko bareba uko akarere kabwira abakoresha imodoka zitwara abagenzi ko zajya zikora no mu bice bigize umujyi bityo bikaba byafasha abashaka kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko.

Ibindi bitekerezo batanga ni uko hashyirwaho amahangari abanyamagare bajya basigaho amagare yabo mu gihe bajyanye ibyo bazanye mu mujyi.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali akaba yarasabye ubuyobozi bw’akarere ko bwabanza gusuzuma iki cyemezo mbere yo kugishyira mu bikorwa, bakareba niba kitazabangamira abaturage bakoreshaga amagare mu ngendo zabo.

Ibi bikaba byatumye Inama nyanama ishyira mu maboko komisiyo yayo ishinzwe ubukungu mu rwego rwo kwiga no kunononsora iki cyemezo ari ntibizakureho ko amagare yagaruka mu mujyi.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes