Rwanda : Kirehe-Umuhanda w’igitaka Rusozi-Mahama kuri ubu wibasiwe n’impanuka nyuma yo gusanwa

Rwanda : Kirehe-UmuhandaUmuhanda Rusozi-Mahama uherereye mu karere ka Kirehe,aho umariye gukorwa umaze kugaragaramo abantu bapfa bazize impanuka, uyu muhanda wubastwe na sosiyete Horizon construction kuri ubu mu mezi ane ashize hamaze kugwa abantu bane bazira impanuka zibera muri uyu muhanda w’igitaka.

Nkuko bamwe mu baturage baturiye uyu muhanda babivuga ngo uyu muhanda mbere utarakorwa na sosiyete Horizon Construction ngo wari mubi wuzuyemo ibinogo aho wasangaga abantu, baba abatwaye amagare cyangwa se imodoka na moto bagenda gahoro kubera uburyo wari mubi,kuri ubu rero ngo kuva bamaze kuwukora abantu baba abagenzi bawugendamo uko bishakiye baba abafite amagare,moto n’imodoka usanga bawugendamo ku muvuduko ukabije bikaba aribyo bikunze guteza impanuka muri uyu muhanda, bakomeza bavuga ko uyu muhanda ukoze neza n’ubwo ari igitaka umeze nka kaburimbo bakaba abawugendamo bihuta cyane bikaba aribyo biteza impanuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamugari Uwamwiza Chantal avuga ko uyu muhanda kuri ubu umaze kugaragaramo impanuka zikabije kubera abawugendamo baba bihuta bitewe ni uko ukoze neza kandi mbere wari ufitemo ibinogo bikabije bitewe ni uko abatwara ibinyabiziga usanga birara kuko ukoze neza bityo ugasanga bakoze impanuka,akomeza avuga ko ku itariki ya 11/06/2012 ahagana saa tanu z’amanywa muri uyu muhanda mu kagari ka Kazizi Fuso RAB 495 Y yari itwawe na Mudahigwa Evariste yagonze Twagirayezu Toto wari utwaye igare muri uyu muhanda agahita yitaba imana ako kanya, iyi mpanuka ikaba yaraje ikurikiranye n’iyari yabaye ku itariki ya 08/06/2012 ahagana mu masaha ya saa tanu n’iminota 40 aho moto RB 516w yari itwawe n’uwitwa Migambi Aimable yagonganye n’umusaza witwa Gakumba Michel  ahita yitaba Imana yari ahetse Mukarwego Godiose ubu akaba ari kubarizwa mu bitaro bya CHUK nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamugari akaba avuga ko ibi biterwa n’abatwara ibinyabiziga birara kubera umuhanda mwiza, akomeza avuga ko uyu muhanda ukunda kunyuramo za fuso zijya gupakira imyaka n’ibikamyo bijya mu birombe gupakira imicanga, nkuko uyu munyamabanga nshingwabikorwa akomeza abivuga ngo uyu muhanda polisi ikunda kujyamo mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ibi binyabiziga, kubera ni iki kibazo cy’abantu bakunda kuhakorera impanuka bafashe ingamba zo kwigisha abatwara za moto kugenda gahoro no kubafatira ibihano bikomeye.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes