Rwanda : Kirehe- Icyiciro cya mbere cy’inyubako ya Gare kizatwara miliyoni 130

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buratangaza ko mu gihe gito gare y’aka karere izaba yarangiye kubakwa aho bateganya ko izatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013,ubu buyobozi bukaba butangaza ko icyiciro cya 1 cy’ iyi gare kizarangira kubakwa itwaye amafaranga y’urwanda miliyoni 130.

Umukozi  mu karere ka Kirehe ushinzwe ibikorwa remezo Mberakurora Danny avuga ko iyi gare batangiye kuyubaka nyuma yaho bigaragaye ko aho imodoka zihagaragara hari hato cyane kandi hakunda kugaragara imodoka nyinshi kuko hari iziba ziva mu gihugu cya Tanzaniya, akomeza avuga ko kugeza ubu bamaze kubaka aho abayobozi b’iyi gare bazakorera, ikibuga izi modoka zizajya zihagararamo kikaba nacyo kiri kubakwa ibi bikaba ari ibikorwa biri gukorwa mu cyiciro cya mbere aho bateganya kubaka, naho aho abantu bazacururiza hamwe n’utuzu tw’abagenzi bazajya baruhukiramo mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukozi ushinzwe ibikorwa remezo akomeza avuga ko ibi byose bari gukora mu cyiciro cya mbere bizatwara amafaranga miliyoni 130, kandi ko iki gikorwa cy’icyiciro cya mbere nikirangira bazahita bategura gahunda y’icyiciro cya kabiri.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes