Rwanda : Kayonza: Abantu basaga 400 bangiwe gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ipikipiki kubera kubeshya ko batazi gusoma no kwandika

Rwanda | Kayonza AbantuAbantu basaga 400 bo mu karere ka Kayonza bibuze ku rutonde rw’abagomba gukora ikizami kibaheshe uruhushya rwa burundu rwo gutwara ipikipiki kubera ko “babeshye ko batazi gusoma no kwandika”

Polisi y’igihugu yari yashyizeho gahunda yihariye yo gutanga ibizami by’impushya z’agateganyo n’izaburundu zo gutwara amapikipiki ku bantu batazi gusoma no kwandika mu karere ka Kayonza.

Muri iyo gahunda hari hiyandikishije abantu benshi, abasaga gato igihumbi batsindira impushya z’agateganyo. Kuri uyu wa 21/06/2012, ni bwo ikizami cy’uruhushya rwa burundu cyakozwe, ariko ku rutonde rw’abagombaga gukora hagaragayeho abantu 611 bonyine kandi hari hatsinze abarenga gato igihumbi.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kayonza yavuze ko nyuma yo gukoresha ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo byagaragaye ko hari ababeshye ko batazi gusoma no kwandika, bikaza kuba ngombwa ko bajonjorwa mu bandi. Yongeyeho ko abo bajonjowe mu bandi bizaba ngombwa ko biga bakanakora ikizami kimwe n’uko abandi bantu basanzwe bakora icyo kizami.

Ati “Abo twasanze bazi gusoma no kwandika baziga nk’abandi bakore ikizami kimwe n’abandi. Iyi yari gahunda yo gufasha abantu batazi gusoma no kwandika, ntabwo twabareka ngo bivange mu batazi gusoma no kwandika bakore ikizami ku buryo bumwe”

Bamwe mu bavanywe ku rutonde rw’abagombaga gukora icyo kizami bavuze ko ari igihombo gikomeye bagize kuko bari bamaze kwishyura amafaranga menshi, ayo kwiyandikisha, kwiga gutwara ipikipiki ndetse n’amatike y’ingendo bagiye bakora bajya kwiga.

Nizeyimana Jean Paul yagize ati “Nk’abantu duturuka mu murenge wa Ndego, ugiye gutakaza amafaranga make ntabwo ashobora kujya mu nsi y’ibihumbi ijana (…)ni igihombo gikomeye duhuye nacyo, cyakora batubabariye provisoire [impushya z’agateganyo] zacu twari twatsindiye bareka kuzitesha agaciro, wenda tukazashaka impushya za burundu nyuma”

Abatazi gusoma no kwandika bashyiriweho iyo gahunda yo gukorera impushya zo gutwara amapikipiki bahawe ikizami kitanditse [examen oral] ubwo bakoreraga uruhushya rw’agateganyo. Abazi gusoma no kwandika nabo babivanzemo bakora ikizami nk’icyo kandi ubusanzwe cyari cyagenewe abo batazi gusoma no kwandika gusa.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes