Rwanda : Kayonza: Abamotari bakorera mu gihombo kubera ubwinshi bw’amafaranga bishyura ba shebuja

Kayonza Abamotari bakorera mu gihombo kubera ubwinshi bw’amafaranga bishyura ba shebuja

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto mu karere ka Kayonza bavuga ko ubwinshi bw’amafaranga basabwa kwishyura ba shebuja atuma rimwe na rimwe bo nta kintu binjiza. Abarebwa n’iki kibazo cyane ngo ni abatagira moto zabo bwite, bavuga ko basabwa kwishyura amafaranga menshi y’ubukode bwa moto (versement) kandi rimwe na rimwe baba batayakoreye.

Umumotari ukoresha moto itari iye ngo yishyura shebuja amafaranga kuva ku bihumbi 70 y’u Rwanda gusubiza hejuru buri kwezi, ariko ngo hari igihe umumotari agera mu mpera z’ukwezi atarageza muri ayo mafaranga.

Tuyizere Emmanuel abisobanura muri aya magambo “Ukwezi kujya gushira ugasanga ufite nk’amafaranga ibihumbi 60 (…) ariko n’iyo waba waranabonye na 90, ujya kuverisa boss ugasanga nta kintu usigaranye kandi wenda uba mu nzu ukodesha unafite n’umuryango ugomba kugaburira”

Bamwe mu bamotari bavuga ko n’abagenzi batega moto bagabanutse, bakavuga ko bakeka ko byaba biterwa n’ikibazo cy’ubukene buriho muri iyi minsi cyatumye babura amafaranga, abandi bakavuga ko moto zigenda ziba nyinshi mu muhanda ku buryo biba ngombwa ko abamotari basaranganya abagenzi.

Cyakora kuba moto ngo zarabaye nyinshi mu muhanda hari abatabibona nk’ikibazo, bakavuga ko ikibazo ari uko ba shebuja babo babishyuza amafaranga badashobora gukorera ku kwezi. Mudaheranwa Karisiti (callixte) avuga ko “leta ikwiye kubafasha kugira ngo ibigo by’imari bijye bitanga inguzanyo ku bamotari ku buryo bworoshye, kuko umumotari yifitiye moto ye ashobora kubona udufaranga duke kandi akabaho neza ntawe umuhagaze hejuru amwishyuza versement” nk’uko abivuga.

Muri iki gihe benshi mu rubyiruko bashishikariye gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, ariko n’iyo bazibonye kubona ibinyabiziga batwara biba ikibazo ku buryo usanga abafite ikibazo ahanini ari abo muri icyo cyiciro baba bakoresha ibinyabiziga bitari ibyabo bwite.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes