Rwanda : Imodoka za KBS zatangiye gukorera ingendo Kigali- Nyanza

Imodoka zitwara abagenzi za KBS ( Kigali Bus Services) zari zimenyerewe mu mujyi wa Kigali kuva tariki 1/06/2012 zatangiye gukorera ingendo zayo mu karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo.

Mwitende Eliot, Umuyobozi wa KBS mu Ntara y’ amajyepfo

Mwitende Eliot, Umuyobozi wa KBS mu Ntara y’ amajyepfo

Mbere y’uko ingendo zayo nyir’izina  zitangira gukorwa ku mugoroba wa tariki 31/05/2012 ababyifuza bose bahawe umunyenga bazungurutswa umujyi wa Nyanza muri gahunda yo kumva itandukaniro riri hagati yazo n’izo bari bamenyereye nk’uko Mwitende Eliot, umuyobozi w’iyi Sosiyete ya KBS itwara abagenzi mu Ntara y’amajyepfo yabitangaje.

 

Uyu muyobozi avuga ko abanyenyanza ari abantu bakunze kujyana n’iterambere bikaba ari yo mpamvu bazaniwe izo modoka zijyanye n’iterambere kuko ngo zifite imiterere idasanzwe. Ibyo byiyongeraho ko benshi muri bo bakora ingendo zinyuranye bajya cyangwa bava kurangura ibicuruzwa mu mujyi wa Kigali.

 

Ati:“ Kubera imdodoka nke kandi nto byatumaga bamwe barara nzira igihe bari mu mirimo y’ubucuruzi bwabo.’’

 

Yakomeje avuga ko izo modoka za KBS zagutse kandi zikaba zikoranye ubuhanga  buruta izari zisanzwe zitwara abagenzi mu mujyi wa Nyanza.

 

Imiterere idasanzwe y’izo modoka ayivuga muri aya magambo:“ Hari amakarita yazo usesekamo aho uviriyemo hose ukishyura amafaranga ahwanye n’ibirometero wagenze kandi muri izo ngendo ushobora kuvugana n’umushoferi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga zikoranwe.’’

 

Imyanya 38 niyo izo modoka nshya za KBS zifite kandi imitwaro y’abagenzi nayo yashyizwe mu myanya yazo nta kajagari nk’uko Mwitende Eliot, umuyobozi w’iyi sosiyete mu Ntara y’amajyepfo yakomeje abivuga.

Abanyenyanza barimo kwihera ijisho imiterere y’imodoka za KBS

Abanyenyanza barimo kwihera ijisho imiterere y’imodoka za KBS

Uwitwa Rurangwa Théophile ni umwe mu baturage b’umujyi wa Nyanza  bahawe umunyenga mu modoka za KBS nyuma yo kuzengurutswa uwo mujyi ku buntu avuga ko iyo modoka yabonye idasanzwe.

 

Ati: “Irazamuka ntumenye ko iterera umusozi kandi nabwo yawumanuka ntiwumve moteri yayo igusakuriza.’’

 

Isosiyete itwara abagenzi ya KBS ije gukorera mu mujyi wa Nyanza yiyongera ku zindi zari zisanzwe zihakorera zirimo Volcano Express na Horizon Express.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes