Rwanda : imodoka 50 zidafite inyemezabuguzi z’ibyo zari zitwaye zafatiwe mu mukwabo

Ikibazo cy’abacuruzi baranguza bimana inyemeza buguzi kugira ngo

banyereze umusoro wa TVA, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro

n’amahoro kigiye kubahagurukira, ibi bikaba bije nyuma yo kugaragara

ko abacuruzi barangurira mu mujyi wa Kigali batangaza ko kudatangaza

inyemeza buguzi babiterwa nabo baranguraho baba batazibahaye.

Uyu mwanzuro wo kugenzura abacuruzi barangura badatwara inyemeza

buguzi waje nyuma y’uko RRA ibanje guhugura abacuruzi bakorera mu

mujyi wa Kigali gutanga inyemezabuguzi nibyiza byabyo birimo kwirinda

kunyereza umusoro, ariko bikomeza kugaragara ko benshi batabishyira mu

bikorwa.

Taliki ya 7 Kamena, 2012 mu mu kwabu wabaye kubacuruzi barangura mu

mujyi wa Kigali imodoka zigera kuri 50 zikaba zarafashwe zidafite

inyemezabuguzi bituma zifatwa zisubizwa aho zaranguye kugira ngo

bahabwe inyemezabuguzi.

Gakwerere Jean Marie Vienney Umuyobozi w’Agateganyo Ushinzwe Abasora

mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, avuga ko

igikorwa batangiye cy’umukwabu kubadatanga inyemezabuguzi kitagamije

guhana kurusha uko kigisha, gusa akaba asaba abacuruzi kujya batanga

inyemezabuguzi kuko bibafasha gutegura ibitabo byabo. Atangaza ko

igitekerezo cyo kwigisha abacuruzi baranguza mu mujyi wa Kigali

cyaturutse kubacuruzi bamwe bo mu ntara badahabwa inyemezabuguzi

bikabagora kuzuza ibitabo byabo bahereye kubyo binjiza nibyo basohora

mu maduka yabo, bikabatera kunyereza imisoro batabishaka.

Mu modoka 50 zafashwe uretse gusaba ko zasubira aho zaranguye ngo

ntabihano zahawe kandi iki gikorwa kizakomeza kugeza aho abacuruzi

bumvishe agaciro ko gutanga inyemezabuguzi kuko abatazitanga baba

bagamije kuzatubya umusoro ku nyungu no kunyonga TVA bigeretseho

gushyira mu bibazo abakiriya babo babarangurira baba bari muri TVA

cyangwa batayirimo.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes