Rwanda : Gisagara: Ikorwa ry’umuhanda wabo ryabagejeje ku buhahirane n’utundi duce

Abaturage bakoresha umuhanda wa Save-Musha mu karere ka Gisagara, bavuga ko uyu muhanda ubu wageze ku isoko rya Musha, ubafasha mu guhahirana n’utundi duce kuko babasha kujyana imyaka mu mujyi wa Huye, ndetse ngo kujya mu tundi duce biraborohera kuko uyu muhanda wabaye  nyabagendwa n’imodoka zitwara abantu n’ibintu ngo ziwunyuramo nta nkomyi.

Rwanda | Gisagara Ikorwa ry umuhandaAbaturage batuye muri uyu murenge wa Musha baravuga ko mu myaka ibiri ishize uyu muhanda wari warangiritse kuwucamo bibagora cyane.

Ubu baravuga ko bagenda bagera ku iterambere, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi kuko bahahirana n’utundi duce ndetse n’ab’ahandi bakaba baza kuhahahira. Ibyo ngo bakaba barabigezeho bitewe n’uko uyu muhanda wakozwe kuva Save kugera hirya gato y’agacentre ka Musha.

“Iyo umuntu ashaka kujya kurangura ibintu mu karere ka Huye bityo abantu bakabona ibintu biboroheye. Mbere nta modoka zazaga ino kubera kwangirika, moto zikaduhenda kuko nazo zarangirikaga urebye uburyo umuhanda wari umeze” MUKUNZI Bernard

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Musha, Kayumba Ignace, avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ryongereye ubukungu abaturage b’uyu murenge, kuko babasha kujyana ibyo beza mu kandi gace, bakanabasha guhaha ibiva ahandi.

Izindi ngaruka nziza zishingiye kuri uyu muhanda, nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Musha, yabigarutseho ngo ni imyumvire y’abaturage yahindutse , kuko  ngo bari  bazi ko isoko rihari ari irya  Musha gusa, none ngo ubu  bajyana imyaka no  mu karere ka Huye.

“Abaturage bamenye ko hariho n’andi masoko, ubu barema amasoko ahantu hatandukanye harimo na Huye kuko ino hari byinshi bihera birimo imyumbati, amasaka n’ibishyimbo abaturage rero bagatera intambwe bakagera no mu mujyi cyane ko ho akenshi baba bashobora no kugurisha ku giciro kiri hejuru ugereranyije no mu cyaro” Ignace Kayumba

Ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko ku bufatanye n’akarere ka Gisagara, bazakomeza kwita kuri uyu muhanda, hagashyirwaho abakozi bawitaho umunsi ku munsi kugira ngo uzarambe.

 


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes