Rwanda : Gatsibo hagiye kubakwa ibiraro byo mukirere mukorohereza abaturage ingendo


Kimwe mu biraro byo mukirere kizubakwa mu murenge wa Nyagahanga

Kimwe mu biraro byo mukirere kizubakwa mu murenge wa Nyagahanga

Abaturage bo mu murenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo mu tugari twa Kibari na Mayange batangaza ko bishimira uburyo bitaweho mu kubakirwa ikiraro kibafasha m’ubuhahirane nyuma y’igihe bavunika mu ngendo bakora no kugeza umusaruro wabo ku isoko.

 

Abaturage twaasanze aho Kompanyi Bridges to Prosperity igiye kubaka ikiraro gica mu kirere kigahuza imisozi ibiri itandukanyijwe n’umugezi utandukanya utugari twa kibari na Mayange bavuga ko kugira ngo bashobore kugeza umusaruro wabo ku isoko bihenda bitewe n’urugendo runini bakora bitewe n’uko imodoka igera mu kagari kamwe akandi ntikageremo bitewe n’imiterere y’imisozi no kutagira ikiraro kiyihuza bigatuma n’ujyanye umusaruro ku isoko adashobora kunguka bitewe n’abikorezi bageza umusaruro ku isoko.

 

Abaturage bakaba baremeye gukora ibikorwa by’umuganda kugira ngo bubakirwe ikirano nubwo basezeranyijwe ko icyo kiraro kizubakwa kitanyuraho imodoka ahubwo kiborohereza ingendo, gusa bakazashobora no gukorera ikiraro n’umuhanda uhuza utugari twombi kugirango bashobore gukora ubuhahirane.

 

Uretse kuba umurenge wa Nyagihanga utagira imihanda myiza n’ibiraro bihuza utugari niwo murenge utagira amashanyarazi kandi ufite post de santé abaturage bakavuga ko bakiri mu bwigunge bacyeneye gutekerezwaho, kuko nubwo bishimira gahunda za leta bakazishyira mubikorwa ngo ubuhinzi bwabo buri hasi aho batangaza ko ikiro cy’ikawa z’ibitumbwe bagurirwa ku mafaranga 150frw kandi hari naho bagurirwa kuri 270frw bakavuga ko byose biterwa no kutagira ibikorwa remezo.

 

Ikiraro cyubakwa na Bridges to Prosperity biteganyijwe ko kizamara amezi nk’atatu cyubakwa abaturage bakavuga ko icyo kiraro cyo mu kirere gikwiye gushyirwaho ibituma batagwa bibatangira cyane ko kizaba kiri mu kirere kandi kuntera ndende

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes