Rwanda : Abamotari b’i Rwamagana biyemeje gufatanya na polisi gutahura inkozi z’ibibi batwara

Abamotari b’i Rwamagana biyemeje gufatanya na polisi gutahura inkozi z’ibibi batwara

Biyemeje gufatanya na polisi gukumira abahungabanya umutekano

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku mapikipiki mu mujyi wa Rwamagana bamaze kwemerera polisi y’igihugu ko bagiye kuyifasha gutahura abahungabanya umutekano, dore ko bamwe muri bo batwarwa n’abo banyamapikipiki igihe bajya cyangwa bava mu cyuho cy’ibikorwa bibi bakora.

Ibi abamotari bakorera mu mujyi wa Rwamagana babyemereye mu nama bagiranye kuwa 5 Kamena,2012 n’ukuriye polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Superintendant Alexandre Muhirwa wari kumwe na Superintendant James Muligande ukuriye polisi muri Rwamagana na AIP Sebageni Nkiko ushinzwe polisi yo mu muhanda bita traffic police.

Chief Superintendant Muhirwa yabwiye abamotari ko batwara abantu benshi kandi batandukanye baba barimo abagenzwa n’ibikorwa bisanzwe bitabangamira umuteekano, abibutsa nanone ariko ko hari abagenzi batwara baba ari abacuruzi b’urumogi, abajura bajya cyangwa bava kwiba bashaka kwihuta ngo badafatwa, abanyarugomo rugenderewe n’abandi bahungabanya umutekano ku buryo bunyuranye.

Uyu mukuru wa polisi yibukije abamotari ko ibyo byose  bihungabanya umutekano bitagize icyo bimariye igihugu n’abamotari bo ubwabo, abasaba ahubwo gufata iyambere mu kubyamaganira kure kandi bagafatanya n’inzego  umutekano mu kubikumira baziha amakuru nazo zigakora akazi kazo.

Umuyobozi wa polisi kandi yababwiye ko impamvu habaho polisi ari ukugira ngo abaturage b’inyangamugayo, bujuje ibisabwa n’amategeko babeho neza kandi bafite umudendezo, nta kibakoma imbere kuko nabo ibyo basabwa baba babyubahirije. Yanabasobanuriye ariko ko polisi inabereyeho kugira ngo abadashaka kubahiriza amategeko ibakumire aho bishoboka ibabuze guhungabanya umutekano w’abaturage beza.

Abamotari biyemeje gufatanya na polisi, bakajya bayitungira agatoki aho babonye abanyabyaha bihungabanya umutekano ndetse n’abo bakekaho gucura imigambi mibi. Abamotari bishimiye kandi ko polisi ibasaba gufatanya nayo, bavuga ko basanzwe bakekwaho gufatanya n’abo banyabyaha baba batwaye, ariko bikaba bigiye guhosha kuko abamotari bazajya babatangaho amakuru hakiri kare.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes