Rwanda | Umuhanda wa Kirengeri ukomeje kuba ikibazo cy’ingutu ku bawukoresha

Umuhanda Kirengeri –Buhanda- Gitwe  baravuga ko kuri ubu bari mu bwigunge bitewe n’uko uyu muhanda wangiritse ku buryo   ibyinshi mu binyabiziga  byawukoreshaga bitakibasha kuhanyura.

 

Aba baturage bavuga ko uyu muhanda wangijwe n’amazi y’imvura, ubu ukaba  ugiye urimo ibinogo birimo ibyondo  byinshi n’imikuku, ku buryo zimwe mu modoka zatwaraga abagenzi zitakibasha kuwukoresha.

 

Uyu muhanda uherereye nko mu birometero birindwi ugeze ahitwa I Kirengeri uvuye mu mujyi wa Muhanga, ugafata umuhanda Kigali-Huye, ukagera aha hitwa Kirengeri niho ubona umuhanda w’igitaka umanuka mu kuboko kw’iburyo.

 

Ukoreshwa ahanini n’abagenzi berekeza Buhanda –Gitwe, mu karere ka Ruhango , Kaduha  mu karere ka Nyamagabe ndetse na   Birambo mu  karere ka Karongi.

 

Urebye aho uyu muhanda utangirira ubona ukoze neza. Nyamara  uko umuntu akomeza urugendo  yerekeza I Gitwe, ugenda ubona ibice by’uyu muhanda birimo ibinogo byuzuye ibyondo bivanze n’amazi.

 

Igice cy’uyu muhanda kigaragara ko cyangiritse cyane, ni igiherereyemo umugezi wa Kiryango ubu wuzuye maze amazi yawo ,arengera imirima y’abaturage ndetse agera muri uyu muhanda.

 

Iyo hari imodoka igeze muri iki gice itwaye  abagenzi, babanza kuvamo,  ikahambuka bayisunitse.

 

Kuba uyu muhanda warangiritse , ngo hari icyo bibangamiye ku baturage bawukoreshaga kuko ngo nta buhahirane n’utundi duce bagikora kuko  ngo ingendo zabo zisigaye zikorwa ku magura cyangwa amagare gusa.

 

Ibi ngo bikaba bibangamira abakora ingendo z’ubucuruzi kuko ngo nk’iyo bagiye kurangura ibicuruzwa byabo bihangirikira.

 

Ikindi kibazo gikomeye ngo kibaba kiri ku bajyana abarwayi kwa Muganga hakomeye kuko ngo ari ikibazo cy’ingutu nta muhanda.

 

 

Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko uyu muhanda wangijwe n’imvura nyinshi,  hari abandi bavuga ko utakozwe neza dore ko wangiritse nta mezi arenga atatu ashize ukozwe.

 

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango MBABAZI Francois Xavier, avuga ko  ikibazo  cy’uyu muhanda wangiritse  bakizi ndetse ngo ibi byabaye mu gihe Rwiyemezamirimo wawukoze, yari atarawumurikira akarere ku mugaragaro.

 

Gusa ngo hari icyo barimo gukora mu kureba uburyo uyu muhanda wasanwa mu gihe cya vuba utarakomeza kubangamira abawukoresha. Kuva   Kirengeri  mu karere ka Ruhango kugera  Kaduha mu karere ka Nyamagabe ,  uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero  49. Naho kuva Kirengeri kugera Birambo mu  mu karere ka  Karongi   ,  uyu muhanda ufite ibirometero  47.

 

Hakaba hari amasociete  atwara abantu  n’ibintu nka African Tours(TUAZ) na Rugali Express, ,yakoreshaga uyu muhanda, kuri ubu akaba asigaye anyura  I Gatagara mu karere ka Nyanza.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes