Rwanda : Umuhanda Kirengeri Karongi na Nyamagabe ukwiye gusanwa

Abakoresha umuhanda Kirengeri –Buhanda Gitwe baravuga ko bari mu bwigunge bitewe n’uko uyu muhanda wangiritse kuburyo ibyinshi mu binyabiziga byawukoreshaga bitakibasha kuhanyura.

 

Aba baturage bavuga ko uyu muhanda wangijwe n’amazi y’imvura, ubu ukaba  ugiye urimo ibinogo birimo ibyondo  byinshi n’imikuku, ku buryo zimwe mu modoka zatwaraga abagenzi zitakibasha kuwukoresha.

 

Ku batawuzi, uyu muhanda uherereye nko mu birometero birindwi ugeze ahitwa i Kirengeri uvuye mu mujyi wa Muhanga, ugafata umuhanda Kigali-Huye, ukagera aha hitwa i Kirengeri niho ubona umuhanda w’igitaka umanuka mu kuboko kw’iburyo. Ukoreshwa ahanini n’abagenzi berekeza ku Buhanda n’i Gitwe, mu karere ka Ruhango , Kaduha  mu karere ka Nyamagabe ndetse na Birambo mu  karere ka Karongi.

 

Urebye aho uyu muhanda utangirira ubona ukoze neza. Nyamara uko umuntu akomeza urugendo  yerekeza i Gitwe ugenda ubona ibice by’uyu muhanda birimo ibinogo byuzuye ibyondo bivanze n’amazi. Igice cy’uyu muhanda kigaragara ko cyangiritse cyane, ni igiherereyemo umugezi wa Kiryango ubu wuzuye maze amazi yawo akarengera imirima y’abaturage ndetse agera muri uyu muhanda.

 

Iyo hari imodoka igeze muri iki gice itwaye abagenzi, babanza kuvamo, ikahambuka bayisunitse. Kuba uyu muhanda warangiritse, ngo hari icyo bibangamiye ku baturage bawukoreshaga nkuko Emmanuel Munyemana umwe muribo yabidutangarije.

 

Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko uyu muhanda wangijwe n’imvura nyinshi, hari abandi bavuga ko utakozwe neza dore ko wangiritse nta mezi arenga atatu ashize ukozwe. Umuyobozi w’akarere ka Ruhango MBABAZI Francois Xavier avuga ko  ikibazo cy’uyu muhanda wangiritse bakizi ndetse ngo ibi byabaye Mu gihe Rwiyemezamirimo wawukoze, yari atarawumurikira akarere ku mugaragaro.

 

Gusa ngo hari icyo barimo gukora mu kureba uburyo uyu muhanda wasanwa mu gihe cya vuba. Uyu muhanda ukaba ufite uburebure bwa kilometero mirongo icyande n’asheshatu (96km)  harimo 49 z’umuhanda Kirengeri – Nyamagabe na 47 z’umuhanda Kirengeri – Karongi.

 

Hakaba hari amasociete  atwara abantu  n’ibintu nka African Tours(TUAZ) na Rugali Express,na International akoreshaga uyu muhanda, kuri ubu akaba asigaye anyura   ahitwa i Gatagara mu karere ka Nyanza.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes